Muri leta zunze ubumwe za America , urukiko rwo muri leta ya California rwakatiye igifungo cy’amezi 18 umugore witwa Sherri Papini w’imyaka 39 nyuma y’uko ahamwe n’icyaha cy’uko yabeshye inzego z’umutekano imbere mu gihugu , FBI , ko yashimuswe.
Sherri Papini , uy’umugore byatangajweko yaburiwe irengero mu Ugushyingo mu mwaka wa 2016 nyuma y’uko yari yagiye muri siporo yo kwiruka n’amaguru gusa akaba yaraje kuboneka nyuma y’ibyumweru bitatu bivuzweko yaburiwe irengero.
Nyuma yiboneka ry’uyu mugore , Sherri Papini , urwego rw’umutekano imbere mu gihugu FBI rukaba rwaravuzeko igihe Sherri Papini byavuzweko yashimuswe , muri icyo gihe cyose yiberaga mu rugo rw’uwahoze ari umukunzi we kandi yanikomerekeje muri icyo kinyoma yahimbye.
Kuwa mbere tariki 19 Nzeri 2022 , mu rukiko rwo muri Sacramento muri leta ya California , Sherri Papini akaba yarasabye imbabazi maze avugako ahamwa n’icyaha cyo kubeshye urwego rw’umutekano imbere mu gihugu FBI ndetse ko abisabira imbabazi.
Muri uy’umwaka wa 2022 , akaba aribwo Sherri Papini w’imyaka 39 yemeye kumvikana n’ubushinjacyaha ku cyaha yashinjwaga cyo kubeshye ndetse no kohereza ubutumwa bw’ikinyoma urwego rw’umutekano imbere mu gihugu rwa FBI.
Umunyamategeko wa Sherri Papini akaba yarabwiye urukiko rwa California ko icyo kinyoma umukiriya we yagitewe n’ibihe yanyuzemo b’ibabaje mu bwana bwe ndetse byahinduye n’imigenzereze ye , uy’umunyamategeko wa Sherri Papini akaba yari yasabiye igihano gito umukiriya we , abwira urukiko ko n’igisebo afite kubyo yakoze ari igihano ku buzima bwe bwose.
Ubushinjacyaha bukaba bwarasabiye Sherri Papini igifungo cy’amezi ari hagati ya 14 na 8 nk’ingurane yo kwemera icyaha mugihe yasabirwaga gufungwa imyaka 25 muri gereza , Sherri Papini akaba azakomeza gufungishwa ijisho imyaka 3 nyuma yo gusohoka muri gereza arangije igihano cye.
Source : BBC