Home Mu Mahanga Perezida Volodymry Zelenskyy yatangajeko uburusiya bwatangije ibitero bishya mu ntara ya Donbas...

Perezida Volodymry Zelenskyy yatangajeko uburusiya bwatangije ibitero bishya mu ntara ya Donbas ngo buyigarurire , nyuma yo kunanirwa gufata umujyi wa Kyiv

Perezida Volodymry Zelenskyy wa Ukraine kuri ubu ihanganye n’igihugu cy’uburusiya mu ntambara uburusiya bwabatangijeho , Zelenskyy yatangajeko igihugu cy’uburusiya cyatangije ibitero bishya mu ntara ya Donbas ngo nayo buyigarurire nyuma yuko uburusiya bunaniwe gufata umujyi wa Kyiv , umujyi mukuru wiki gihugu cya Ukraine.

Perezida Zelenskyy muri video imara hafi iminota 5 yavuzeko uru rugamba ingabo za Ukraine zari zirwiteguye igihe kinini kandi ko ari urugamba rugiye kumara igihe kirekire ariko yizeye abasirikare ba Ukraine ko bazarutsinda , umuyobozi mukuru w’ingabo za Ukraine yavuzeko ibitero by’uburusiya muri Donbas ingabo za Ukraine zibyiteguye neza kandi ko zikomeye maze avugako abanya-ukraine bangomba kwizera ingabo ziki gihugu cyabo.

Amakuru akaba avugako uburusiya bwamaze gufata umujyi wa Kreminna uri muri Repabulika ya Luhansk , uy’umujyi wa Kreminna akaba ariho mu mujyi wa mbere umaze gufatwa n’uburusiya mu kiciro cya kabiri cy’ibitero byabwo bwagambye kuri Ukraine , goverineri wa Repabulika ya Luhansk wo kuruhande rw’igihugu cya Ukraine yatangajeko ko muri uy’umujyi wa Kreminna ubu nta ngabo za Ukraine zikihabarizwa kuko ingabo z’uburusiya zateye ziturutse impande zose , ko kurubu ikirimo kirakorwa ari uguhungisha abaturage bahutuye.

Intambara igeze ku munsi wayo wa 55 , mu mujyi wa Mariupol wamaze kwigarurirwa n’ingabo z’uburusiya ingabo za Ukraine n’abacancuro bakihurimo bagotewe mu ruganda rwa Azovstal rukora ibyuma bongeye guhabwa amahirwe yo kumanika amaboko babwirwako bari buhabwe umutekano wabo ni mugihe banze ku manika amaboko ku mahirwe ya mbere bari bahahwe ku munsi wo ku cyumweru , igihe bahahwe kikarangira batayamanitse.

Ubutegetsi bwa Ukraine bukomeje gusaba aba basirikare bari muri uru ruganda rwa Azovstal muri Mariupol kutamanika amaboko bivugwako ari umutego ubuyobozi bwa Ukraine bushaka gutega ingabo z’uburusiya ngo zice aba basirikare maze buzishinze gukora ibyaha by’intambara , Moscow yasabye ubuyobozi bwa Ukraine guha amabwiriza aba basirikare bagotewe mu ruganda rwa Azovstal bakamanika amaboko bakareka gukomeza kurwana byanyirarubeshwa bakomeza umutsi.

Kuva iy’intambara yatangira bikaba ari ubwa mbere bitangajweko umubare w’abanya-ukraine bahunguka bagaruka mu gihugu cyabo waruse umubare w’abanya-ukraine bagihunze bava muri iki gihugu cya Ukraine bahunga iy’intambara , abashinzwe umupaka w’igihugu cya Poland batangajeko ku munsi wo kuwa gatandatu gusa abanya-ukraine ibihumbi 22 basubiye muri Ukraine mugihe bakiriye abanya-ukraine bahunze igihugu cyabo bagera ku bihumbi 19,200.

Source : BBC

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here