Mu gihugu cya Congo , umusirikare wo mu ngabo z’igihugu cya Repabulika ya demokarasi ya Congo yarashe mu baturage abagera kuri 15 barapfa , bitewe n’ubusinzi nkuko byatangajwe n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze bw’iki gihugu cya Repabulika ya demokarasi ya Congo ku munsi wo kuwa mbere.
nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bwiki gihugu cya Repabulika ya demokarasi ya Congo bw’inzego z’ibanze z’ibitangariza ikinyamakuru AFP cy’abafaransa , umusirikare wari ufite imbunda akaba yarashe abaturage bagera ku 8 maze akomeretsa abandi 7 bari mu bwato mu kiyaga cya Tanganyika mu majyepfo y’intara ya kivu.
Uy’umuyobozi watangaje aya makuru yakomeje avugako abishwe bose bari abasiviri barimo abagabo , abagore ndetse n’abana , umuvugizi w’igisirikare muri aka gace ubu bwicanyi bwabereyemo Mark Erongo yatangajeko uwo musirikare uzwi ku mazina ya Rukusa Kabamba wakoze ubwo bwicanyi nawe yishwe n’abaturage kubera uburakari.
Igihugu cya Congo ni igihugu cyo mu burasirazuba bwa Africa cya mbere kirangwamo umutekano mucye aho usanga ari igihugu kirangwa n’intambara zidashira no kwibasirwa n’imitwe y’iterabwoba iba yarahashinze ibirindiro bikoreshwa niyi mitwe y’iterabwoba mu guhungabanya umutekano wa karere ka Africa k’iburasirazuba bwa Africa.
Umwunganizi wa Perezida w’iki gihugu cya Congo akaba yatangajeko abakuru b’ibihugu birimo u Rwanda , Tanzania , Uganda Kenya ndetse na Congo bagiye guhurira mu gihugu cya Kenya mu nama yo kwiga ku kibazo cy’umutekano muke umutwe wa M23 ukomeje guteza muri iki gihugu cya Congo.
Ni mugihe ariko uy’umuvugizi atigeze atanga ubusobanuro burambuye kuri iy’inama igiye kuba , ariko bikavugwako ikibazo cya mbere kizigwaho muri iy’inama ari ikibazo cy’umutwe wa M23 wo ngeye guhungabanya umutekano w’igihugu cya Congo nyuma y’imyaka hafi 10 ingabo za Repabulika ya demokarasi ya Congo zivuzeko uy’umutwe wasenywe burundu utakibaho.
Source : BBC