Goverinoma y’igihugu cya Africa y’epfo yemejeko abanya-africa y’epfo bagera kuri 443 bamaze guhitanwa n’inkangu ndetse n’imyuzure byibasiye iki gihugu cya Africa y’epfo , mu gihe goverinoma ya Africa y’epfo yavuzeko hari ubwoba bw’uko abapfa bashobora kwiyongera.
inkangu n’imyuzure muri iki gihugu cya Africa y’epfo imaze gusenya inzu nyinshi mu mijyi ya Daban ndetse na Kwazulu Natal no mu bice bihegereye , ni mugihe iy’imyuzure yasenye imihanda , ibitaro ndetse n’amazu yari atuwemo n’abantu kuburyo hakiri n’abantu bazihezemo.
Umujyi wa Durban muri Africa y’epfo utuwe n’abantu b’abarirwa muri miliyoni 3 n’igice , uy’umujyi wa Durban ukaba uri mu bice bikomeye mu gihugu cya Africa y’epfo , ikigo cy’iteganyagiye muri Africa y’epfo kikaba cyaratangajeko imvura yatangiye gucogora muri iki gihugu nkuko umuyobozi wicyo kigo yabitangaje.
Goverinoma ya Africa y’epfo yatangajeko yagennye amafaranga agera hafi kuri miliyari imwe y’amarande amafaranga akoreshwa mu gihugu cya Africa y’epfo angana na miliyoni 68 z’amadorari azifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu cya Africa y’epfo.
Perezida Cyril Ramaphosa wa Africa y’epfo kuri uyu wa mbere yatangajeko igihugu cye cya Africa y’epfo kiri mu bihe botoroshye by’ibyago kubwi myuzure yateye mu burasirazuba bwiki gihugu cya Africa y’epfo , Perezida Ramaphosa yavuzeko ko kongera kubaka ibyashenywe niy’imyuzure ko ari ibintu bizatwara igihugu cye cya Africa y’epfo igihe kitari gito.
Perezida Cyril Ramaphosa yavuzeko igihugu cye cya Africa y’epfo kiri mu bihe bisaba ibikorwa byinshi kuko ubuzima no kubaho neza kw’ibihumbi by’abanya-africa y’epfo biri mukaga , abantu bagera kuri 443 bakaba barapfuye mu gihe abagera kuri 48 baburiwe irengero mu bice by’ibasiwe n’imyuzure mu mujyi wa Durban.
Mu gitondo cyo kuwa mbere , igisirikare cya Africa y’epfo cyatangajeko cyohereje abasirikare bagera ku bihumbi 10 bagiye mu bikorwa byo gutabara mu gufasha mu kugarura umuriro n’amazi muri ibi bice by’ibasiwe n’imyuzure no gushaka ababuriwe irengero.
Perezida Ramaphosa yavuzeko abantu ibihumbi 40 badafite aho kuba kuri ubungubu bari kugasozi , ni mugihe amashuri arenga 600 kumwe n’amavuriro 66 byose byangiritse byangijwe n’imyuzure yibasiye iki gihugu cya Africa y’epfo.
Source : BBC