Intambara y’uburusiya na Ukraine ishyigikiwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi , ku nshuro ya mbere kuva yatangira abaminisitiri b’ububanyi na mahanga ba leta zunze ubumwe za America n’igihugu cy’uburusiya bongeye guhura nyuma y’umwaka umwe intambara itangiye.
Bwana Sergie Lavrov w’uburusiya akaba yarongeye guhura na mugenzi we wa leta zunze ubumwe za America Antony Blinken bwa mbere kuva mu mwaka wa 2022 , ni mugihe aba bombi bahuriye mu gihugu cy’ubuhinde ahari kubera inama y’ibihugu bya mbere bikize kw’isi kurusha ibindi izwi nka G20.
Umwe mu bayobozi bo muri America washyize hanze amakuru y’uku guhura kwab’abadipolomate bo kurwego rwo hejuru , akaba yaravuzeko ibiganiro byaba bombi byamaze iminota 10 , ubundi Blinken agasaba Lavrov guhagarika intambara uburusiya bwatangije kuri Ukraine bakajya mu biganiro nkuko ibihugu bya babigaragaje mu matora ya UN yasabaga uburusiya guhagarika iy’intambara.
Bwana Antony Blinken kandi akaba yarasabye igihugu cy’uburusiya kuba cyasubira mu masezerano uburusiya buhuriyemo na leta zunze ubumwe za America yo kugenzura no kugabanya intwaro kirimbuzi , Perezida w’uburusiya Vladimir Putin aherutse gutangazako uburusiya bwamaze kuyikuramo.
Imikorere ya y’amasezerano yo kugabanya intwaro kirimbuzi yari hagati y’uburusiya na America akaba yaratangiye kugenda biguruntege nyuma y’uko uburusiya butangije ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe muri Ukraine , ibintu ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi byise intambara yeruye uburusiya bwatangije kuri Ukraine.
Ni mugihe , minisiteri y’ububanyi na mahanga y’uburusiya nayo yemejeko ab’abadipolomate bagiranye ibiganiro ariko ntiyashyira hanze ibyo abategetsi bombi baganiriyeho , bwana Sergie Lavrov na Antony Blinken bakaba baraherukaga guhura mu mwaka wa 2022 mu gihugu cy’ubusuwisi mbere gato y’uko uburusiya butangiza ibitero byabwo kuri Ukraine.