Mu ruzinduko rwe rw’akazi akomeje kugirira mu bihugu bine byo ku mugabane wa Africa , Perezida Emmanuel Macron yavuzeko igihe cy’ubufaransa cyo kwivanga mu miyoborere y’ibihugu bya Africa kuri ubu cyamaze kurangira , ubundi avugako abagitekereza ubufaransa muri ubwo buryo bibeshya cyane.
Perezida Emmanuel Macron , akaba yarabivuze kuwa kane tariki 2 Werurwe 2023 , ubwo yari mu gihugu cya Gabon aho yatangiriye uruzinduko rwe rw’akazi agiye kuzagirira mu bihugu bine byo kuri uy’umugabane wa Africa , uhereye kuri ik’igihugu cya Gabon yatangiriyemo uruzinduko rwe.
Ur’uruzinduko rwa Macron ku mugabane wa Africa , akaba ari uruzinduko rugamije gusigasira umubano w’ubufaransa n’ibihugu byo kuri uy’umugabane wa Africa ukomeje kugenda uyoyoka buhoro buhoro biturutse ku mbaraga z’ubushinwa n’uburusiya zikomeje kugenda ziyongera kuri uy’umugabane.
Perezida Emmanuel Macron , mw’ijambo rye yagejeje ku batuye igihugu cya Gabon akaba yaravuzeko igihugu cye cy’ubufaransa kitagishaka kongera kugarura Politike zo mubihe byashize zo kwivanga mu miyoborere y’ibihugu byo ku mugabane wa Africa ndetse n’ibibazo byabo.
Macron akaba ari ijambo yavuze agendeye ku buryo nyuma y’ubukoroni ibihugu bya Africa byabayemo igihugu cye cy’ubufaransa cya gumishije akaboko mu butegetsi bw’ibihugu bya Africa cya koronije ubundi bugashyigikira abanyagitugu nabo bakabwitura imitungo kamere y’ibihugu byabo ndetse n’igisirikare cy’ibihugu byabo.
Ibi , Macron akaba arimo arabikora mugihe igihugu cye gikomeje gutakaza ijambo kuri uy’umugabane wa Africa aho nko mu mwaka ushize ubufaransa bwa kuye ingabo zabwo mu bihugu nka Centra Africa , Mali na Burkina Faso , ni mugihe iz’ingabo z’ubufaransa haraho za kuwe bitewe n’uburakari bw’abaturage banengaga imikorere yazo mu kurwanya iterabwoba.