Kuri iki cyumweru , I Moscow nibwo abagabo bane bakurikiranyweho kuba aribo bakoze igitero cy’iterabwoba ku nyubako ya Crocus City Hall iri mu mujyi wa Moscow kigahitana abagera ku 137 , bagejejwe imbere y’urukiko I Moscow ariko ari indembe , nyuma yo gukubitwa bitagira ingano.
Mw’ijoro ryo kuwa gatanu , akaba aribwo abagabo bane bitwaje intwaro bateye mu nyubako ya Crocus City Hall iherereye Krasnogorsk mu mujyi wa Moscow yari iteraniyemo abantu barenga ibihumbi 6000 , aho bari bitabiriye igitaramo cyo mujyana ya rock.
Nyuma yo kugera muri iyi nyubako aba bagabo bakaba bayise batangira kurasa urufaya rw’amasasu mu bantu nta gutoranya ubundi abantu barenga 100 bahasiga ubuzima mugihe abandi barenga 100 bakomeretse ndetse aba bagabo batwika n’igisenge cy’iyi nyubako kirahirima.
Nyuma y’amasaha 14 iki gitero kibayeho ibiro by’ubutasi bw’Uburusiya bw’imbere mu gihugu (FSB) bikaba byaratangajeko abagabo bane bakoze icyo gitero cy’iterabwoba bafashwe bose bagafatwa bari kugerageza kwambuka umupaka bahungira muri Ukraine.
Ndetse ibi bikaba byarongeye gusubirwamo na Perezida Vladimir Putin w’iki gihugu cy’Uburusiya mw’ijambo yagejeje ku baturage b’Uburusiya nyuma y’iki gitero cy’iterabwoba , nyuma y’imyaka hafi 20 yari ishize uburusiya butibasirwa n’ibi bitero biyitana ubuzima bw’abantu kuri aka kageni.
Umutwe w’iterabwoba wa Islamic State (IS) ukaba warigambye iby’iki gitero uvugako abakoze icyo gitero cy’iterabwoba ko ari abarwanyi b’uyu mutwe gusa abategetsi b’Uburusiya barimo na Perezida Vladimir Putin bakaba barateye utwatsi ibyavuzwe n’uyu mutwe.
Uburusiya bukaba bwaravuzeko ahubwo igihugu cya Ukraine gishobora kuba gifite uruhare muri iki gitero ndetse buvugako aba bagabo uko ari bane bafashwe barimo kugerageza kwambuka umupaka bahungira muri iki gihugu cya Ukraine , bakomeje no guhangana mu ntambara.
Abategetsi b’igihugu cya Ukraine bakaba baramaganye ibyatangajwe n’abategetsi b’Uburusiya bavugako uburusiya buri gushaka gushinja Ukraine kuba ariyo irinyuma y’iki gitero cy’iterabwoba cyakozwe kuri Moscow , ubundi Ukraine ibyamaganira kure.
Aba bagabo uko ari bane bose , kuri iki cyumweru baragaragaye imbere y’urukiko I Moscow , ariko bakaba baragaragaye bakubiswe ku rwego rwo hejuru aho buri wese yabaga afite umwihariko we , aho udapfutse ugutwi kwacitse yabaga afite ishijo ritareba kubera uburyo bakubiswemo.
Abagabo batatu muri bane , akaba aribo bagaragaye mu rukiko basa nkabakanyakanyamo mugihe undi umwe yari mu kagare k’abarwayi ndetse asa nkuwataye ubwenge , aba bagabo uko ari bane kandi bakaba baragaragaye mu rukiko barinzwe n’abapolice b’Uburusiya bipfutse mu maso.
Urukiko rwa Moscow rukaba rwarashinjije aba bagabo gukora igitero cy’iterabwoba ndetse mw’itangazo rwashyizwe ku rubuga rwa telegram rukaba rwaratangajeko uwitwa Richabalizoda na Fayzov bemeye icyaha cyo gukora igitero cy’iterabwoba.
Ndetse , uburusiya bukaba bwaratangaje amazina y’aba bagabo uko ari bane hakaba harimo uwitwa Dalerdzhon Mirzoyev , Saidakrami Murodali Richabalizoda , Samsidin Fariduni na Muhammadsobir Fayzov , ni mugihe kandi uburusiya bwatangajeko hari abandi bantu barindwi bafunzwe bakurikiranyweho kugira uruhare muri iki gitero kugirango kibeho.