Home Amakuru Russia : byibuze abantu 133 bamaze gupfa abandi 140 barakomereka nyuma y'igitero...

Russia : byibuze abantu 133 bamaze gupfa abandi 140 barakomereka nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe Moscow

Perezida Vladimir Putin w’igihugu cy’Uburusiya yatangajeko abantu 4 bagambye igitero cy’iterabwoba mu murwa mukuru w’igihugu cy’Uburusiya , Moscow , kigahitana abantu barenga 100 , bamaze gutabwa muri yombi ndetse avugako bafashwe barimo kugerageza guhungira muri Ukraine.

Kuwa gatanu w’iki cyumweru dusoje nibwo abantu bane bitwaje intwaro bataye mu nyubako ya Crocus City Hall iherereye Krasnogorsk mu mujyi wa Moscow yari igiye kuberamo igitaramo cya rock , aho ari igitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 6000.

Nyuma yo kwinjira muri iyi nyubako , ab’abacinyi bakaba baratangiye kurasa urufaya rw’amasasu mu bantu nta gutoranya ndetse barangije banaturitsa igice cyo hejuru cy’iyi nyubako , imibare yabaguye muri iki gitero ikaba yaragiye yiyongera isaha kuyindi kugeza habaruwe abantu barenga 100 bapfuye.

Uburusiya bwatangajeko abantu 133 aribo bamaze kumenyekana ko bapfuye , nyuma y’iki gitero ku nyubako ya Crocus City Hall.

Nk’ibisanzwe , umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ubinyujije ku rubuga rwayo rwa telegram , Amaq , ukaba warigambye iby’iki gitero uvugako abakoze icyo gitero ko ari abarwanyi b’uyu mutwe ndetse ishyira hanze n’amashusho y’aba barwanyi binjira mu nyubako bakarasa abayirimo.

Gusa , Perezida Vladimir Putin ndetse n’abategetsi b’Uburusiya bakaba barateye utwatsi iby’uyu mutwe wa Islamic State watangaje , ahubwo abategetsi b’Uburusiya bavugako abakoze icyo gitero bafashwe kandi bagafatwa bari kugerageza guhungira muri Ukraine kuri ubu bari mu ntambara.

Nyuma yo gutangaza ibi , abategetsi ba Ukraine barimo na Perezida Volodymlyr Zelensky bakaba baramaganye ibyatangajwe n’abategetsi b’Uburusiya barimo na Perezida Vladimir Putin , ubundi Ukraine ivugako uburusiya buri gushaka gushinja Ukraine kuba ariyo irinyuma y’iki gitero cy’iterabwoba.

Abategetsi ba leta zunze ubumwe za America , bakaba baramaganye iki gitero cy’iterabwoba cyakozwe kuri Moscow , ariko bavugako mu bihe bishize ko bari baburiye ubutegetsi bwa Moscow ko bushobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba muri uyu mujyi wa Moscow by’umwihariko ahantu hateraniye abantu benshi.

Abategetsi b’Uburusiya bataye utwatsi ibyatangajwe n’umutwe wa Islamic State ko ariho wakoze icyo gitero cyahitanye abarenga 100.

Leta zunze ubumwe za America , ikaba yaravuzeko igihugu cy’Uburusiya cyafashe uku kuburira kwa leta zunze ubumwe za America nk’ububeshyi ndetse no kugerageza kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu cy’Uburusiya aherutse kwegukanwa na Perezida Vladimir Putin.

Nyuma y’uko iki gitero kibaye ndetse imbaga nyamwinshi ikahaburira ubuzima , ibiro by’umukuru w’igihugu cya leta zunze ubumwe za America , kuri uyu wa gatandatu , bikaba byaramaganye iki gitero ndetse bitangaza ko umutwe w’iterabwoba wa Islamic State ko ari umutwe w’iterabwoba ukwiye kurwanya kw’isi hose.

Ni mugihe , ubutegetsi bw’Uburusiya butari bwatangaza abakoze iki gitero nyuma y’uko hagikorwa iperereza gusa ikimaze kumenyekana n’uko abategetsi b’Uburusiya barimo na Perezida Vladimir Putin bateye utwatsi ibyatangajwe n’umutwe wa Islamic State ko ariho wakoze icyo gitero , ahubwo batangaza ko abakoze igitero bafashwe kandi bagafatwa bari kugerageza guhungira muri Ukraine.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here