Perezida w’ubufaransa Emmanuel Macron yashyizeho minisitiri w’intebe madame Elisabeth Borne wahoze ari minisitiri w’abakozi , maze aba umugore wa mbere uhawe inshingano zo kuba minisitiri w’intebe w’igihugu cy’ubufaransa kuva mu myaka 31 yarishize.
minisitiri w’intebe madame Elisabeth Borne akaba yarahawe iz’inshingano nyuma yuko uwari minisitiri w’intebe muri iki gihugu cy’ubufaransa Jean Castex yeguye nkuko bisanzwe bikorwa muri iki gihugu cy’ubufaransa nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu.
Mw’ijambo rye minisitiri Elisabeth Borne yavuze nyuma yo kugirwa minisitiri w’intebe w’ubufaransa , madam Borne yavuzeko kugera ku nshingano zo kuba minisitiri w’intebe abitura abakobwa bakiri bato , maze avugako guhabwa umwanya wo kuba minisitiri w’intebe bigaragariza abakobwa bakiri bato ko nabo bashobora kugera ku nzozi zabo.
Madame Elisabeth Borne w’imyaka 61 , akaba yongeye kuba umugore wa mbere nyuma y’imyaka 31 ubaye minisitiri w’intebe w’umugore w’igihugu cy’ubufaransa kuva madam Edith Cresson yaba minisitiri w’intebe w’ubufaransa mu mwaka 1991 ubwo ubufaransa bwa yoborwaga na Perezida Francois Mitterrand.
Minisitiri Elizabeth Borne nyuma yo kugirwa minisitiri w’intebe w’ubufaransa , kuri uyu wa gatanu tariki 20 Gicurasi 2022 akaba yashyizeho goverinoma nshya y’igihugu cy’ubufaransa , igiye gufasha Perezida Emmanuel Macron muri mpanda ye ya kabiri aherutsu kwegukana atsinze madam Marine le pen.
Source : France 24