Mukansanga Salima umunyarwanda kazi w’umusifuzi mpuzamahanga w’imyaka 33 , ishyirahamwe ry’umupira wa maguru kw’isi FIFA rya mutoranyije mu basifuzi batatu b’igitsina Gore batoranyijwe kuzitabira gusifura igikombe k’isi cy’abagabo kizabera mu gihugu cya Qatar 2022.
Mukansanga Salima akaba ari umusifuzi w’umunyarwanda kazi umaze kugera ku rwego mpuzamahanga mu gusifura umupira wa maguru aho akora akazi ke ko gusifura ari mu kibuga hagati nk’umusufuzi uyoboye umukino .
Mukansanga Salima , ishyirahamwe ry’umupira wa maguru kw’isi FIFA rikaba rya mushyize ku rutonde rw’abasifuzi batatu b’igitsina Gore batoranyijwe kuzasifura igikombe k’isi cy’abagabo kizaba uy’umwaka wa 2022 kikabera mu gihugu cya Qatar.
aba basifuzi bakaba barimo umusifuzi kazi Yamashita Yoshimi uturuka mu gihugu cy’ubuyapani , hakazaho umusifuzi kazi Stephanie Frappart uturuka mu gihugu cy’ubufaransa ndetse na Mukansanga Salima nawe uturuka mu gihugu cy’u Rwanda.
Mukansanga Salima akaba yaraherutse kwitabira gusifura igikombe cya Africa cy’abagabo AFCON2022 cyabereye mu gihugu cya Cameroon aho yasifuye umukino wahuje igihugu cya Guinea n’igihugu cya Zimbabwe.
Nyuma y’amezi atatu rero igikombe cya Africa cy’abagabo kirangiye , Mukansanga Salima ishyirahamwe ry’umupira wa maguru kw’isi FIFA rikaba ryongeye ku mutonya mu basifuzi batatu b’igitsina Gore batoranyijwe kuzasifura igikombe k’isi cy’abagabo kigiye kubera muri Qatar uy’umwaka wa 2022 , kizatangira tariki 6 Kanama 2022.