Igihugu cya Ukraine cyatangiye ku buranisha abasirikare b’igihugu cy’uburusiya ku byaha by’intambara uburusiya bwatangije muri Ukraine , urukiko rwa Kyiv rukaba rwatangiye ku buranisha umusirikare w’uburusiya wafashwe muri iy’intambara ufite imyaka 21 y’amavuko.
Umusirikare w’uburusiya Vadim shishimarin w’imyaka 21 akaba akurikiranweho ibyaha cy’intambara , Ukraine ivugako yakore mu mujyi wa Sumy aho uy’umusirikare yarashe umusivili waruri kuri telephone nta ntwaro afite , bikavugwako iki cyaha ntikimuhama izafungwa burundu.
Kuri uyu wa gatatu tariki 18 Gicurasi 2022 , ubwo Vadim shishimarin yagezwaga imbere y’urukiko muri Ukraine akaba yaremeyeko ko yishe umusivili w’umugabo w’imyaka 62 waruri kuri telephone , nyuma y’igihe gito ibikorwa bya gisirikare by’uburusiya bitangijwe muri Ukraine.
Vadim shishimarin w’imyaka 21 akaba yaragaragaye ku rukiko I Kyiv yambaye amapingu kandi arinzwe n’igisirikare cya Ukraine mu buryo bukomeye , Vadim shishimarin akaba yarasaga nk’umuntu ufite ihungabana ndetse afite n’igihunga kuko akenshi yasubizaga ibibazo by’umucamanza yubitse umutwe.
Uburusiya bukaba bukomeje gushinza igisirikare cya Ukraine gukorera ibikorwa bya kinyamanswa abasirikare b’uburusiya bafashwe mu kugirango bemere ibyaha Ukraine ibashinja , uburusiya bukavugako ko ntacyo buzigera buvuga ku basirikare babwo Ukraine yatangiye kujyana mu nkiko ibakurikiranyeho ibyaha by’intambara.
Uburusiya buvugako ibikorwa byabwo bya gisirikare bwatangije muri Ukraine byibasira ibikorwa by’igisirikare cya Ukraine nta musivili w’umunya-ukraine bigambiriye , ni mugihe ariko igihugu cya Ukraine cyashishikarije abasiviri bacyo gufata intwaro bakarasana n’ingabo z’uburusiya.
Source : BBC