Umukuru w’igihungu Perezida Paul Kagame , ubwo yitabiraga inama ya 77 y’umuryango wa abibumbye yabereye I New York muri leta zunze ubumwe za America , yongeye kwibutsa ibihugu bigize uy’umuryango ko ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo ko kitakemurwa no kwitana ba mwana.
Perezida Paul Kagame muri iy’inama y’umuryango wa abibumbye , akaba yaravuzeko ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo icyabuze ngo gikemuke ari ubushake bwa Politike bwo kurandura umuzi w’ikibazo burundu kiri mu burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo.
Perezida Paul Kagame akaba yaravuzeko ibibazo by’umutekano muke bigaragara muri Congo kuri ubu ntaho bitaniye n’ibibazo byagaragaraga muri iki gihugu mu myaka 20 ishize ubwo bwa mbere umuryango wa abibumbye wajyaga koherezayo ingabo za Monusco ngo zijye kubungabungayo amahoro.
Umukuru w’igihungu kandi yanagarutse ku buryo ikibazo cy’umutekano muke kiri muri Congo kibangamiye ibihugu by’ibiturannyi by’umwihariko igihugu cy’u Rwanda cyagiye kigabwaho ibitero biturutse muri Congo , avugako ari ibintu byakozwe kandi byarashoboraga kwirindwa.
Umukuru w’igihungu akaba yaravuzeko mu buryo bw’ihuse hakenewe ubushake bwa Politike bwo kurandura mu mizi impamvu z’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo ndetse avugako kwitana ba mwana muri iki kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo bitazigera bikemura iki kibazo.
Umukuru w’igihungu , Perezida Paul Kagame akaba yaravuzeko iki kibazo cy’umutekano muke kiri muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo ari ikibazo kitakemuka ngo kuko ibisubizo byacyo bihari kandi bikaba bihendutse yaba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’uburenganzira bwa muntu.
Perezida Paul Kagame akaba yagarutse kubufatanye bw’u Rwanda n’amahanga mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu bihugu bya Africa bitandukanye ndetse ashimangirako uburyo bwa koreshejwe mu gihugu cya Central Africa ndetse n’igihugu cya Mozambique bushobora no gukoreshwa mu burasirazuba bwa Congo kandi bugatanga umusaruro.