Perezida w’igihugu cya Mozambique cyari cyarazengerejwe n’imitwe y’iterabwoba by’umwihariko imitwe ishamikiye k’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State , yongeye gusura ingabo na Police z’u Rwanda bari mu ntara ya Cabo Delgado babohoje bakuye mu maboko y’imitwe y’iterabwoba.
Kuwa kabiri tariki 20 Nzeri 2022 , akaba aribwo Perezida Filipe Nyusi yasuye ingabo z’u Rwanda zihereye mu ntara ya Cabo Delgado ndetse muri uru ruzinduko rwe akaba yarahuye n’abaturage b’ibihugu cye basubijwe mu byabo muri iy’intara nyuma yo kubikurwamo n’imitwe y’iterabwoba yari yarigaruriye iy’intara ya Cabo Delgado.
Mu butumwa Perezida wa Mozambique yahaye ingabo z’u Rwanda , yazishimiye ibikorwa zakoze mu kurwanya iterabwoba ryari ryugarije igihugu cye , kuva bahagera mu mwaka wa 2021 kugeza na n’ubu bakibungabunga umutekano w’abanya-Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba.
Perezida Filipe Nyusi akaba yarashimiye kandi ingabo z’u Rwanda ikinyabumfura n’ubwitange zagaragaje mugihe cyose bamaze muri iy’intara ya Cabo Delgado , Perezida Nyusi akaba yarijeje abaturage inkunga ya leta mu kubafasha gukemura ibibazo bafite ndetse anabizeza ko ibintu biri hafi gusubira uko byahoze.
Intara ya Cabo Delgado akaba ari intara iherereye mu majyaruguru y’igihugu cya Mozambique yari yarigaruriwe n’imitwe y’iterabwoba kuva mu mwaka wa 2019 , ubwo ingabo z’u Rwanda mu mwaka wa 2021 zajyagayo kugarura amahoro zikaba zarahanganye niy’imitwe y’iterabwoba ndetse zikayihirukana burundu ndetse kuri ubu akaba ari intara yongeye guturwa n’abanya-Mozambique nyuma y’imyaka myinshi baba mu nkambi bari barahungiyemo.