Home Mu Mahanga Korea ya ruguru yongeye kurasa isuzuma(kwerekana) misire yihuta kurusha ijwi Ku muvuduko...

Korea ya ruguru yongeye kurasa isuzuma(kwerekana) misire yihuta kurusha ijwi Ku muvuduko w’inshuro 5

Igihugu cya Korea ya ruguru kimaze igihe kinini kiri muri gahunda yo gukora ibisasu byakirimbuzi kigatangazako ari gahunda yacyo yo kwirinda ibihugu nka leta zunze ubumwe za America iki gihugu cya Korea ya ruguru kikaba cyarashyiriweho ibihano ariko ntacyo byagitwaye kuko cyakomeje ibikorwa byo gukora no gusuzuma Ibi biturika.

Korea ya ruguru kuri ubu yasuzumye igisasu cyatumye ibihugu nk’ubuyapani na Korea ya majyepfo bigira ubwoba birakangarana kubera ubukana iki gisasu gifite , kuko n’igisasu kihuta kurusha ijwi kuko n’igisasu gikubye inshuro 5 ijwi mu byo kwihuta mu gihe kigenda mu kirere.

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Korea ya majyepfo bwatangajeko ibyuma byayo byatahute kuri uyu wa kabiri ahagana kwisaha ya saa moya igisa nk’igisasu kiraswa kure cyarashwe na Korea ya ruguru kikaba cyararasiwe kivuye k’ubutaka cyerekezwa mu nyanja aya makuru akaba arinayo yatangajwe n’igihugu cy’ubuyapani.

Ibi bibaye nyuma yuko ibihugu birimo America n’ubwongereza bisabye Igihugu cya Korea ya ruguru guhagarika burundu Ibikorwa byabo byo gukomeza gukora no gusuzuma intwaro za kirimbuzi , ir’itangazo ribuza Korea ya ruguru gukomeza gukora no gusuzuma Ibi biturika rikaba ryasinyweho nyuma y’inama yahuje America n’ubuyapani.

Ambasaderi wa leta zunze ubumwe za America mu muryango wa bibumbye yavuzeko ibikorwa bya Korea ya ruguru bikomeje guteza umutekano muke kw’isi n’ibyango kandi bikanateza umutekano muke mu Karere ibihugu bihereyemo.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here