Police ya Nigeria muri leta ya zamfara iherereye mu majyaruguru ashyira iburengerazuba bwa Nigeria yatangajeko yataye muri yombi abantu 4 bacyekwaho icyaha cyo kurya abantu bagenzi babo no kugurisha ibice byabo.
Police ya Nigeria yatangajeko ibi bintu bidasazwe bizwi muri leta ya zamfara, abakekwaho icyo cyaha cyo kurya bagenzi babo police yatangajeko batawe muri yombi nyuma yo gusanga umurambo waciwe bimwe mu bice byaho uri mu nzu irimo kubakwa nkuko umukuru wa police Ayub Alikna muri iyi leta ya lezaphara yabitangarihe abanyamakuru.
Police ya zamfara yatangajeko mu gufata aba bantu hanashingiwe ku makuru yakuye ku bizamini byakorewe ku mwana w’umuhungu ufite imyaka 9 ya mavuko wari waraburiwe irengero nyuma akabonwa yaramaze gushiramo umwuka.
Abatawe muri yombi barimo abagabo 2 kumwe n’abasore bingimbi 2 bakaba baratawe muri yombi mu cyumweru gishize nkuko byatangajwe na police ya leta ya zamfara mu gihugu cya Nigeria , ikavugako igikomeje no gushakisha n’abandi bantu baba bakora ibi bikorwa bya kinyamaswa.
Police Kandi yatangajeko mu iperereza yakoze yasanze ucyekwaho kuba umukuru w’iritsinda rirya abantu , hari incuro zigera kuri ebyeri yarishye abandi bantu barya bagenzi babo akabaha amafaranga asaga miliyoni 1n’ibihumbi 200 akaba yarayishyuye agura ibice by’abantu bari bishwe bakabikurwamo.
Leta ya zamfara muri Nigeria nimwe muri leta zugarijwe ninkubiri y’ubwicanyi ndetse no gushimuta abantu hagasabwa indishyi kugirango barekurwe , ni mu gihe ubutegetsi bwiyi leta bwakomeje kuntegwa kunanirwa guca ibikorwa by’urugomo nkibyo.
Hakaba hari amakuru atangazako mu cyumweru gishize muri iyi leta ya zamfara haberaye ubwicanyi bwahitanye abanya-nigeria barenga 200 bwagabwe mu byaro bitandukanye byiyi leta ya zamfara muri Nigeria.