Ubwami bw’ubwongereza bwambuye igikomangoma Andrew inshingano zose yari afite za gisirikare n’ikindi cyubahiro yahabwaga nk’umwe mu bagize umuryango w’ubwami bw’ubwongereza , mu itangazo ubwami bw’ubwongereza bwasohoye bwatangajeko Andrew atazongera guhamagarwa amazina ye hashyizweho amazina nka nyiri cyubahiro.
Igikomangoma Andrew cyambuwe izi nshingano nyuma yuko ibirego ashinjwa byo gufata kungufu bikomeje gufata intera aho bishobora kurangira afunzwe mu gihe ibyaha akurikiranweho byaba bimuhamye.
Igikomangoma Andrew cyategetswe kuva munshingano cyari gishinzwe mu kuva mwaka wa 2019 kubera umubano ukomeye cyari gifitanye na Jeffrey Epstein warenzweho ibyaha byo gusambanya no gufata kungufu abana.
Igikomangoma Andrew cyananiwe kwemeza inyiko za leta zunze ubumwe za America ko icyaha zimukurikiranyeho giteshwa agaciro cyuko ashinjwa icyaha cyo gusambanya umukobwa Viginia Jerffy ubwo yari afite imyaka 17 ya mavuko.
Inyiko za leta zunze ubumwe za America zatangajeko uyu mukobwa Jerffy kuri ubu ufite imyaka 38 ya mavuko yatanze ubuhamya akavugako ibyo yakorewe n’igikomangoma Andrew byamuteye ihungabana rikomeye cyane ubwo Epstein wa mumucuruzagaho yiyahuraga mu mwaka wa 2019 .
Igikomangoma Andrew akaba yarakunze kumvikana avugako ibyo ashinjwa ari ibihuha bidafite ishingiro ntaho bihuriye nukuri .
Source : CNN