Ku mugoroba wo kuwa kane , nibwo imirwano yongeye kwaduka hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repabulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC ndetse iy’imirwano ikaba yakomerejeho muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu ntara ya Rutshuru , nkuko abatuye muri iy’intara babitangaje.
Nyuma y’uko iy’imirwano hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za FARDC yongeye kwaduka , M23 ikaba yatangajeko ingabo za FARDC zifatanyije n’indi mitwe irimo n’umutwe wa FDLR , zagabye ibitero ku birindiro bya M23 ariko ibi bitero bigasanga baryamiye amajanja ubundi nabo bakirwanaho.
Umwe mu banyamakuru bigenga ukorere I Goma muri Repabulika iharanira demokarasi ya Congo , akaba yavuzeko abaturage bo mu gace ka Rangira muri Jomba kari mu birometero by’ibinyacumi uvuye mu ntara ya Rutshuru aho imirwano iri kubera batangiye guhunga bava mu byaho.
Ni mugihe iy’imirwano yongeye kwaduka nyuma y’uko hari hashize ibyumweru 2 hari agahenge hagati y’impande zombi M23 n’ingabo za FARDC , ibitangazamakuru byo muri Congo bikaba byatangajeko Sosiyete siviri yo mu ntara ya Rutshuru yavuzeko M23 ariyo yagabye igitero kubirindiro bya FARDC.
Ni mugihe ariko umutwe wa M23 , mw’itangazo wasohoye ku mugoroba wo kuwa kane ryavugagako ingabo za FARDC arizo zatangije imirwano zirasa ku birindiro by’uyu mutwe wa M23 biri mu gace ka Rangira kandi ko M23 ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mugihe ingabo za FARDC ziyirasheho.
Iy’imirwano ikaba yongeye kwaduka muri iy’intara ya Rutshuru , mugihe ingabo z’igihugu cya Kenya nyuma yo kugera muri Congo zoherejwe muri iy’intara guhangana n’uyu mutwe wa M23 ariko kugeza ubu hakaba hataramenyekana inshingano ziz’ingabo mugihe imirwano yo yamaze kongera kwaduka.
Source : BBC