Umukuru w’igihungu Perezida Paul Kagame , mu inama ya biro Politike y’umuryango wa FPR Inkotanyi , yateranye kuwa gatanu tariki 20 Ukwakira 2022 , umukuru w’igihugu yavuzeko hashize igihe yakira abantu bamubwirako bamufitiye ubutumwa bahahwe n’Imana ariko ka bafata nk’abanyabinyoma adashobora kubyemera.
Umukuru w’igihungu Perezida Paul Kagame , akaba yarabigarutseho mw’ijambo yageje ku banyamuryango b’ishyaka rya FPR Inkotanyi bagera ku bihumbi 2000 ndetse n’abayobozi b’imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda bari bitabiriye inama ya biro Politike , yabereye mu nyubako y’intare Conference Arena.
Umukuru w’igihungu kandi yavuzeko ubudasa bw’igihugu cy’u Rwanda bujyanye n’ibibazo igihugu kigomba guhangana nabyo kuburyo hari ibyo ruhuza n’ibindi bihugu ndetse n’ibindi bidashobora guhuza , yavuzeko muri ubwo budasa bw’u Rwanda harimo gukora cyane kugirango igihugu kibashe kugera aho cyifuza.
Perezida Paul Kagame akaba yaravuzeko muri uko gukora kuburyo budasanzwe kugirango igihugu kigere aho cyifuza , bigomba kugirwamo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo nizatumwiwe mu inama ya biro Politike y’umuryango wa FPR Inkotanyi.
Umukuru w’igihungu , yavuzeko hashize igihe kinini abantu bajya kumubwirako bamufitiye ubutumwa Imana yabahaye maze akabakira gusa ngo uretseko ababonamo abanyabinyoma ntakindi , yavuzeko uburyo busanzwe bukoreshwa haba mu muryango wa FPR Inkotanyi ndetse no mu mikorere y’igihugu muri rusange aribwo bwitezwe kugeze igihugu ku intabwe nziza aho kwigana ibikorwa mu bindi bihugu.