Perezida wa leta zunze ubumwe za America Joe Biden mu Inama yagiranye na Perezida w’uburusiya Vladimir Putin , yari inama y’umuriro doreko ntawasekaga cyangwa ngo bacishemo baganire , iy’inama ikaba yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga (Video call) mugihe cya masaha abiri.
Ni inshuro ya Kabiri muri aya mezi abiri yikurikiranya aba baperezida bombi bagirana inama ariko kuburyo bw’ikoranabuhanga (video call) , mu Inama ya mbere Perezida Joe Biden niwe wari watangije ibiganiro afatamo n’umwanya munini asa nkubiyoboye gusa muri iy’inama Perezida Vladimir Putin niwe wari ubiyoboye.
Ni inama yamaze amasaha agera kuri 2h abategetsi bo kumpande zombi baganira kubibazo bitandukanye aho baganireye ku kibazo cy’ubushinwa na Taiwan ariko bombi bakitarutse nta ntumwe washatse kwerekana aho abogamiye.
Biden na Putin baganiriye no ku kibazo cy’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bukomeje kubangamirwa no kutumvikana kw’ibihugu byombi , mbere yo gukora iy’inama ibihugu byo muberengerazuba bw’isi byasabye Joe Biden koyakongera agafatira ibihano uburusiya ariko noneho bikaba ari ibihano byo kumvisha Perezida Putin.
Iy’inama ikaba yabaye kubera ikibazo cy’uburusiya , ibihugu byo ku mugabane w’iburayi byahururije bivuga yuko iki gihugu cyaba kigiye kugaba igitero simuziga ku gihugu cya Ukraine cyikakigarurira nkuko byahoze mu myaka 7 ishize.
Uburusiya mu Inama na Perezida Joe Biden bwabihakanye buvugako nta ngabo zabwo zashyizwe muri Ukraine , Putin yavuzeko Ingabo ziri muri ukraine ari izisanzwe zihakorera imyitozo gusa , igihugu cy’uburusiya gishinza Ukraine gukorana n’imitwe irwanya leta y’igihugu cy’uburusiya.
Source :CNN