Umugaba mukuru w’ingabo z’igisirikare cy’ubuhinde Gen Bipin Rawat n’umugore we n’abandi bantu 11 baguye (gupfa) mu mpanuka y’indege ya kajugujugu yabereye mu gace ka Tamil Nadu mu majyepfo yiki gihugu cy’ubuhinde kuri uyu wa gatatu.
Byatangajweko umwe wabashije kurokoka iy’impanuka yayise ajyanwa kwa muganga ubu akaba ari kwitabwaho ngo ubuzima bwe bubashe kurokorwa , Indege yakoze impanuka ikaba yangiritse bikomeye cyane kuko abandi 12 bayise bapfa ako kanya.
Muri mutarama umwaka wa 2019 nibwo Gen Bipin Rawat w’imyaka 63 yari yagizwe umuyobozi mukuru w’ingabo z’ubuhinde ku nshuro ya mbere , gushyiraho uyu mugabo Gen Bipin byatumye Ingabo zose zishyira hamwe yaba izirwanira mu kirere cyangwa mu mazi no k’ubutaka muri iki gihugu cy’ubuhinde.
Gen Rawat akaba yari ashinzwe agace ka Kashmir kagenzurwa n’igisirikare cy’ubuhinde , iy’impanuka yatumye Ingabo z’ubuhinde zirwanira mu kirere zitegeka ko hakorwa iperereza ku cyateye iy’impanuka yabaye ubwo mu kirere cy’ubuhinde hari harimo ibicu byinshi bituma umuntu atareba neza imbere ye.
Iy’impanuka kandi yatumye komite ishinzwe umutekano w’abaminisitiri ikora inama byigitaraganya iyobowe na Minisitiri w’intebe w’ubuhinde , abinyujije ku rukutarwe rwa Twitter minisitiri w’intebe yifuri iruhuko ridashira Gen Rawat anongerahoko ari inkuru ya mubabaje cyane.
Kuri Twitter ya minisitiri w’intebe yagize ati “Gen Bipin Rawat ni umuntu wazanye ubunararibonye bwo kuyobora no kuba mu gisirikare kandiko igihugu cy’ubuhinde kitazibagirwa umurimo we udasazwe yakoze ” .
Akaba yakomeje anavugako Gen Rawat yakunze igihugu byukuri kandi yanagize uruhare runini mu kuvugurura Ingabo z’ubuhinde ndetse no mu nzego z’umutekano , ubushishozi bwe n’ibitekerezo bye ku binjyanye n’ingamba byari ibintu bidasazwe maze yongerahoko urupfu rwa Gen Rawat rwamubabaje cyane.