Abantu barenga 120 nibo bamaze gutangazwa ko bishwe n’imyuzure yibasiriye umurayi cyane cyane Ubudage n’Ububirigi, ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu gufasha abaturiye ahugarijwe cyane.
Muri leta ya Rhineland-Palatinate mu budage biravugwa ko abantu barenga 60 bamaze gupfa harimo 12 bari bacumbitse mu kigo gifasha abafite ubumuga batashoboye guhunga mu gihe amazi avuye mu mugezi wa Ahr yabageragaho.
Mu budage abamaze kwicwa n’imyuzure barenga 103.
Perezida w’ubudage, Frank-Walter Steinmeier yavuze ko ababajwe cyane n’imyuzure ikomeje kwica abantu ndetse yizeza ubufasha imiryango yabuze abayo ndetse n’imijyi yangijwe bikomeye.
Amakipe y’ubutabazi yatangiye gufasha abaturage baheze mu mazu yabo mu mujyi wa Erftstadt uherereye mui Cologne, ndetse banatangaza ko bamaze kurokora abagera kuri 50 gusa hari abandi bapfuye amazu yabo abaguye hejuru kubera irigita ry’ubutaka ryateje igisa nk’icyobo kinini muri uwo mujyi.
Uretse mu Budage, Ububirigi nabwo bwashegeshwe cyane n’iyi myuzure.
Amakuru aturuka mu bubirigi avuga ko amazu menshi yatembye n’imihanda yangiritse bikomeye.
Minisitiri w’imbere Annelies Verlinden yabwiye ibiro ntaramakuru VRT ko abamaze kwicwa n’imyuzure ari 18, ababuriwe irengero birakekwa ko ari 19.
Muri Netherlands, hari ubwoba ko bitewe n’amazi menshi ari guturuka mu bubirigi, zimwe mu nkingi (dykes) zituma amazi aguma mu nyanja zishobora guhirima bikaba byateza ibyago bikomeye. Ubuyobozi bw’umujyi wa Venlo aho muri Netherlands bwamaze kwimura abarwayi bari mu bitaro muri uwo mujwi bitewe n’ibyago by’uko imigezi ya hafi ishobora kuzura.
Iyi myuzure yatangiye muri iki cyumweru ibanjirijwe n’imvura yari imaze iminsi igwa mu burengerazuba bw’uburayi, yatumye imigezi myinshi yuzura ndetse igera mu mihanda aho yatembanaga ibyo isanze mu nzira harimo n’imodoka.
Abantu barenga ibihumbi muri Germany bakuwe mu byabo, ubu ntibagira aho baba.