Umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za America ushinzwe ububanyi na mahanga , Antony Blinken , yatangajeko nta munya-Palestine uzigera agashyirwaho igitsure ngo avanwe muri Gaza kandi ko ari uburenganzira bwabo kuzazubira mu by’abo mugihe intambara y’aba irangiye.
Antony Blinken , ibi akaba yarabitangaje mu ruzinduko rwe rw’akazi mu gihugu cya Qatar aho arimo kugirira uruzinduko mu burasirazuba bwo hagati mugihe umwuka mubi ukomeje kwiyongera bitewe n’intambara ya Israel n’umutwe wa Hamas mu ntara ya Gaza.
Hakaba hashize igihe hatangazwa amakuru y’uko abategetsi ba Israel baba bari mu biganiro by’ibanga n’ibihugu bitandukanye mu rwego rwo gushakira ubuhungiro Abanye-Palestine bari mu ntara ya Gaza ikomeje kuberamo intambara hagati y’igisirikare cya Israel n’umutwe wa Hamas.
Aya makuru akaba avugako uy’umugambi wo gushakira ubuhungiro Abanye-Palestine bari muri Gaza ubutegetsi bwa Israel bwaba buhugeze kure bubifashijwemo n’ubutasi bw’iki gihugu Mossade ndetse na minisiteri y’ububanyi na mahanga y’iki gihugu cya Israel.
hakaba haravuzwe ibihugu byinshi bitandukanye ariko by’umwihariko ibihugu byiganje ku mugabane wa Africa birimo n’igihugu cya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo (RDC) n’ibindi bihugu , bikavugwako ibihugu bizakira aba bantu bizahabwa buri kimwe mu kubitaho n’ubutegetsi bwa Israel.
Intambara yo muri Gaza hagati y’igisirikare cya Israel n’umutwe wa Hamas , akaba ari intambara imaze kungwamo abasiviri barenga ibihumbi 22,000 abenshi biganjemo abagore n’abana aho aribo bagize umubare munini wabagwa muri iyi ntambara.
Abategetsi ba Israel bakaba barakunze kumvikana basaba Abanye-Palestine bari muri iyi ntara ya Gaza kuba bahunga bakava muri iyi ntara ndetse bakavugako Israel kubabishaka izabafasha ikabashakira ubuhungiro bakavanwa muri iyi ntara ya Gaza.
Antony Blinken , umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za America ushinzwe ububanyi na mahanga mw’ijambo yavugiye mu gihugu cya Qatar akaba yaravuzeko nta munya-Palestine uzigera avantwa muri Gaza ajyanwa gushakirwa ubuhungiro.
Blinken , akaba yaravuzeko Abanye-Palestine bafite uburenganzira bwo gutura mu ntara ya Gaza kandi ko bazasubira mu by’abo mugihe ibintu bizaba byongeye kumera neza , gusa kugeza ubu hakaba ntakizere gihari cy’uko ibintu bizasubira mu buryo mu ntara ya Gaza.