Urwego ngenzuramikorere, RURA rwasohoye itangazo rigenera ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda igihe ntarengwa cyo kuba cyakemuye ibibazo bya reseau mbi na internet igenda gake.
Guhamagara umuntu ntimwumvikane, amajwi acikagurika mugihe uvugana n’abandi, kwikupa, Internet igenda gake cyane mu bice bimwe na bimwe cyangwa mu masaha amwe n’ibindi… Niba ukoresha umuyoboro wa MTN Rwanda ushobora kuba warahuye na kimwe muri ibi bibazo bimaze igihe kinini muri uyu muyoboro.
Ibi bibazo bivuzwe byangiriza imikorere ya benshi cyane cyane muri iyi minsi aho abanyeshuri biga bifashishije ikoranabuhanga, abakozi bagakorera mungo zabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Iri tangazo rivuga ko ibi ibibazo by’ikoranabuhanga mw’itumanaho bigomba kuba byakemutse muri Kigali bitarenze kuwa 29 Ukwakira 2021. Mu gihugu cyose bigomba kuba byakemutse bitarenze ku wa 30 Ugushyingo 2021.
RURA yafashe iki cyemezo nyuma y’ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa MTN Rwanda byabaye ku wa 23 Nyakanga 2021 bikagaragara ko hakiri ugutindiganya mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zigamije gukemura ibi bibazo.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko mugihe igihe ntarengwa cyaba kitubahirijwe hafatwa ibindi bihano byisumbuyeho harimo n’ibijyanye n’amande.