Home Amakuru Aba-Talibani bashyizeho guverinoma nshya ya Afghanistan, harimo minisitiri usanzwe ahigwa na Amerika

Aba-Talibani bashyizeho guverinoma nshya ya Afghanistan, harimo minisitiri usanzwe ahigwa na Amerika

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Nzeri 2021, umutwe w’abatalibani bafashe igihugu cyose mu byumweru bishize bashyize hanze guverinoma nshya ya Afghanistan harimo uwagizwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu usanzwe ku rutonde rw’ibyihebe ndetse akaba ahigwa na Amerika.

Abayobozi batandukanye bo hirya no hino kw’Isi basabye aba-Talibani ko kugira ngo habeho amahoro n’iterambere bagomba gushyiraho guverinoma ishyigikira ibyifuzo by’abaturage kandi yubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ubwo aba-Talibani baherukira kuyobora Afghanistan mu 1996 – 2001, iyo myaka yaranzwe n’imeneka rikabije ry’amaraso ndetse no guhohotera abagore.

Umuyobozi w’umutwe w’abatalibani Haibatullah Akhundzada mu itangazo rye rya mbere kuva yafata umurwa mukuru Kabul, yavuze ko yiteguye gukurikiza amategeko yose mpuzamahanga ndetse n’amasezerano mpuzamahanga atagongana n’amatware ya Isiramu.

Mu itangazo rye Haibatullah yashimiye abanyagihugu kuba cyarabashije kwibohora abanyamahanga bari barafashe igihugu cyabo, ndetse yemeza ko igihugu nta kabuza kizakurikiza amategeko y’idini ya Isiramu, ati “Vuba aha ubuyobozi n’ubuzima muri Afghanistan bizagenwa na Shariya yera(Holy Sharia).”

Umutwe wa Talibani wijeje abaturage ko “ntawe uzakomereka”[Image: Reuters]

Abanya-Afghanistan bari bamaze imyaka irenga 20 babona uburezi bugezweho ndetse n’ubwigenge bahawe na leta yabo yari ishyigikiwe na Amerika ubu bafite ubwoba bw’intego z’aba-Taliban ndetse kuri ubu imyigaragambyo yo kurwanya amategeko mashya y’aba-Talibani irakomeje.

Ubwo iyi guverinoma nshya yatangazwaga, itsinda ry’abagore b’abanya-Afghanistan bagiye mu bwihisho ubwo aba-Talibani barasaga mu kirere bagatandukanya abari mu myigaragambyo barenga amajana.

Ubwo umutwe w’aba-Taliban uherukira kuyobora Afghanistan, abakobwa ntibari bemerewe kwiga ndetse n’abagore bari babujijwe gukora ndetse na serivise z’uburezi. Inzego za polisi y’idini zahaga ibihano bikomeye birimo no kwicwa ku karubanda uwabaga yarenze ku mabwiriza y’idini.

Amashuri yemerewe gufungura ariko abagabo n’abagore batandukanywa n’ibitambaro mu mashuri yo muri Kabul [Image: @Reuters via Twitter]

Aba-Talibani basabye abanyagihugu kwihangana ndetse biyemeza ko kuri iyi nshuro bitazaba bimeze nko mu 1996 – 2001, ariko ibi bihanzwe amaso.

Abagize guverinoma nshya ya Afghanistan

Mullah Hasan Akhund niwe wagizwe Minisitiri w’intebe, uyu akaba yari inshuti bikomeye n’umwe mubashize Talibani Mullah Omar imyaka irenga 20 ishize, akaba agize akanama gafata imyanzuro ikomeye mu mutwe wa Talibani, ndetse yahoze ari minisitiri w’ububanyi bw’amahanga ubwo aba-Talibani bari bayoboye igihugu.

Sirajuddin Haqqani yagizwe minisitiri mushya w’ubutegetsi bw’igihugu, uyu afatwa nk’ikihebe muri Amerika, ndetse ni umwe mu bantu bahigwa cyane na FBI kubera uruhare yagize mu bitero by’ubwiyahuzi by’umutwe wa Al Qaeda.

Mullah Abdul Ghani Baradar yagizwe uwungirije Akhund, minisitiri w’intebe.

Mullah Mohammad Yaqoob yagizwe minisitiri w’ingabo, uyu ni umwana wa Mullah Omar, umwe mubashinze umutwe w’aba-Talibani.

Amakuru avuga ko Amerika idateze guha agaciro iyi guverinoma y’aba-Talibani.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here