Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yagarutse kubyaha biri kugenda bikorerwa abaturage, avugako hakenewe kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage akavugako hari ibikomeje kugenda byiyongera ibindi bikarushaho gukomera yabitangaje ubwo yari ayoboye umuhango wogutangiza umwaka mushya w’ubucamanza wa 2021/22 kuri uyu wa mbere tariki 6 Nzeri 2021 , ni umuhango wabereye mu ngoro y’inteko nshinga amategeko y’u Rwanda.
Perezida Paul Kagame mu gutangiza umwaka w’ubucamanza mu Rwanda yavuzeko ubumenyi n’ubushobozi by’abakora mu bucamanza bikomeje kw’iyongera ku rwego rushimishije buri umwe ko kandi byanatumye barushaho kunoza imirimo yabo bashinzwe gukora abashimira ibyo bamaze kugeraho n’intambwe ishimishije bamaze gutera avugako hagikenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage, perezida wa Repabulka yakomoje ku bibazo bikomeje kwiyongera kandi bigakorerwa abaturage , yagarutse kubyaha bikomeje gukorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri ikicyaha yavuzeko uko bwije nuko bukeye ikicyaha gikomeza gukomera akavugako ariko hari uburyo buhari bishobora ku rwanywa ati twese tugomba gufatanya tukabirwanya , yavuzeko leta ishishikariza abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga cyane cyane telephone zigendanwa mukuzikoresha mubucuruzi n’ibindi avugako hakwiye gukazwa ingamba zokurinda abanyarwanda cyane cyane abadafite ubumenye buhagije mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Perezida yagarutse ku kibazo gikomeje kwiyongera mu Rwanda cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryo gutafa kungufu abagore n’abana rikomeje kwiyongera mu Rwanda yavuzeko gufata abagore ndetse no gutera inda abana bato(abangavu) bakiga mu mashuri kandi bakiri bato bigaragarako byiyongereye kandi ubundi byari byaragabanyutse mu gihe gishize ati bishobora kugaragara ko bisankaho ari umuco asabako bigomba kurwanywa kuburyo bugaragara bikagabantuka avugako ingamba,ibihano bikwiye kwiyongera avugako bikwiye kugaragarira buri wese ko ibibyaha leta itabishyigikiye ntagato ,umukuru w’igihugu yavuzeko abakora ibibyaha ababafasha ndetse n’ababahishira badakwiye kwihanganirwa ntagato bakwiye guhabwa ibihano biremereye bigafasha kubuza abandi kunjya muri ibibyaha.
Muri uyu muhango wo gutangiza umwaka mushya w’ubucamanza mu Rwanda wari unayobowe na Perezida wa Repabulika akaba yakiriye indahiro z’abayobozi bahahwe kuyobora inshingano nshya muri Goverinoma .