Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki 30 ukwezi kwa Mata 2022 abakinnyi barimo Sergio Ramos , Keylor navas na Julian Draxler bakinira ikipe ya PSG yo mu bufaransa bageraga mu Rwanda baje muri gahunda ya Visit Rwanda basuye ibice bitandukanye birimo n’akagera national park iherereye mu karere ka Kayonza mu ntara y’iburasirazuba.
Kuri uyu wa gatandatu ubwo aba bakinnyi bageraga mu Rwanda babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Kigali , maze basobanurindwa amateka ya Jenoside n’uburyo yateguwemo maze bunamira inzira karengane zazi Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bashyira n’indabo kumva zishyinguwemo imibiri yabazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Abakinnyi barimo Julian Draxler na Thilo Kehrer bakaba barasangiriye hamwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye birimo RDB Rwanda arinacyo kigo gishinzwe ubukerarugendo mu Rwanda , RCB Rwanda kumwe na Kigali IFC.
Aba bakinnyi Julian Draxler na mugenzi we Thilo Kehrer bagaragaje ibyiza bamaze kubona mu Rwanda kuva batangira kurutemberezwa ndetse banavuga uburyo bategeranyije amatsiko menshi yo gusura parike y’ibirunga ibarizwamo ingagi , parike iherereye mu majyaruguru mu karere ka Musanze.
muri gahunda ya Visit Rwanda umukinnyi nka Sergio Ramos , Keylor navas , Julian Draxler na Thilo Kehrer bakaba barasuye batemberezwa amaparike uko aratatu ari mu Rwanda by’umwihariko bakaba bagaragaje ibyishimo bidasanzwe nyuma yo kugera muri parike y’akagera national park.
Aho beretswe inyamaswa zitandukanye ziri muriyi parike y’akagera national park zirimo intare , ingwe , imparage , inzovu ndetse n’inyamaswa ziba mu mazi y’akagera , akagera national park akaba ari parike iherereye mu ntara y’iburasirazuba mu karere ka Kayonza.