Home Amakuru Ubufaransa-Rwanda : mu mujyi wa Paris hagiye kumurikwa agace kitiriwe Birara Amina...

Ubufaransa-Rwanda : mu mujyi wa Paris hagiye kumurikwa agace kitiriwe Birara Amina dabu, intwari yo mu bisesero

Mu gihugu cy’ubufaransa mu mujyi wa Paris hateguwe igikorwa cyo kwerekana ku mugararo agace kitiriwe Birara Aminadabu , umugabo wabaye intwari yo mu bisesero mu mwaka 1994 muri Jenoside yakorewe abatutsi ubwo ya yoboraga bagenzi be bahingwa ngo bicwe bagahangana n’interahamwe zabatera ubutitsa bakabasha kuzihashya.

Umujyi wa Paris mu bufaransa kubufatanye n’umuryango wa ibuka France ukorera muri iki gihugu cy’ubufaransa bakaba barateganyije igikorwa cyo gutaha agace kamwe kari mu mujyi wa Paris kitiriwe Birara Aminadabu wabaye intwari yo mu bisesero mu mwaka 1994.

Ni igikorwa giteganyijwe kuzabera mu bufaransa tariki ya 13 Gicurasi umwaka wa 2022 kikabera mu mujyi wa Paris guhera kw’isaha ya saa kumi nimwe n’iminota 45 akaba ari igikorwa kizitabirwa na barimo Madam Anne Hidalgo meya w’umujyi wa Paris kumwe na Etienne Nsanzimana uhagarariye ibuka France mu gihugu cy’ubufaransa.

Mu mwaka wa 2021 mu gihugu cy’ubufaransa nibwo iki gikorwa cyo gushaka agace bazitirira Birara Aminadabu mu mujyi wa Paris cyatangiye kuvungwa aribwo inama nkuru y’umujyi wa Paris yateranye ikemezako mu mujyi wa Paris hazajyaho umwanya uzitirirwa Birara Aminadabu aribwo ako gace kiswe ‘Place Aminadabu birara’.

ni igikorwa gikozwe na leta y’ubufaransa nyuma y’imyaka 28 habaye Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kandi akaba ari igikorwa kibutsa ubwicanyi ndengakamere bwakorewe mu bisesero hakicwa abasesero benshi bari bagerageje kwirwanaho mu gihe kingana n’ukwezi bahanganye n’interahamwe ndetse n’ingabo zari zifite intwaro z’abateraga buri munsi.

Umugabo Birara Aminadabu kandi muri icyo gihe cyo kwirwanaho mu bisesero yatumye hagaragara ubungwari bwa goverinoma yari y’iyise iyabatabazi kuko iyi goverinoma akaba ariyo yohereje imbaraga za gisirikare ngo zifatanye n’abandi babashe kwica abasesero bari bagerageje kwihagararaho barimo na Birara Aminadabu wari wagerageje guhashya ababateraga bose , bikarangira bose bishwe.

Ubuyobozi bwa ibuka France bukaba bwaratumiye abanyarwanda n’inshuti zabo nundi wese humva umumaro wabyo aho bari kw’isi hose kuzaza kwifatanya na Ibuka France n’ubuyozi bw’umujyi wa Paris mu gikorwa cyo gutaha ku mugararo aka gace kitiriwe Birara Aminadabu.

Source : Kigali to day

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here