kuri uyu wa mbere tariki 2 Gicurasi umwaka wa 2022 , nibwo abisiramu bo mu Rwanda bazindukiye mw’isengesho risoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadan mu kwizihiza umunsi mukuru usoza icyo gisibo gitagatifu , isengesho ryo kurwego rw’igihugu rikaba ryabereye kuri sitade ya Rejiyonari nyamirambo aho ryitabiriwe n’abasiramu benshi baturutse ahantu hatandukanye mu bice by’igihugu.
Isengesho rya Ramadan risoza ukwezi gutagatifu kw’idini ya Islam , kuri uyu wa mbere akaba ari isengesho ryanabereye mu misigiti itandukanye yo mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda aho ryitabiriwe n’abantu benshi cyane bitandukanye no mu myaka 2 yarishize bitewe n’icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Igihugu cy’u Rwanda n’isi muri rusange , kuri ubu kikaba cyaragenjeje make.
Umuyobozi mukuru w’idini ya Islam mu Rwanda , mufti sheikh Salim Hitimana mw’isengesho risoza ukwezi kwa Ramadan ryabereye kuri sitade ya Rejiyonari nyamirambo akaba yasabye abisiramu bose baryitabiriye ntabatabashije kuribonekamo (abisiramu muri rusange) gukomeza kurangwa n’ibikorwa by’ubugiraneza bisanzwe bibaranga bitari gusa mu gihe cy’igisibo ahubwo bikabaranga ibihe byose.
Igisibo cya Ramadan akaba ari umunsi mukuru wizihizwa mu idini ya Islam kw’isi hose , akaba aricyo gihe hanibutswa kongera kubahirizwa indangagaciro ziranga idini ya Islam kw’isi hose zirimo ubumuntu , impuhwe ndetse n’amahoro.
Nyuma y’isengesho rihuza abisiramu bose bagasengera ahantu hamwe mu gusoza igisibo , abagize imiryango y’abisiramu bongera guhurira hamwe bagasangira amafunguro maze bagahana n’impano zigiye zitandukanye kandi bakanishimana n’imiryango yabo , abaturanyi, n’inshuti zindi zishimira gufata nabo kwishimira uy’umunsi mukuru w’idini ya Islam.
Kwiyiriza mu gihe kingana n’ukwezi abisiramu bakaba babifata nk’igikorwa cyo gusenga Imana kandi kikabafasha no kwegerana nayo kumwe no kugira intege zaroho ndetse n’ikinyabupfura bwite ku bisiramu n’idini ya Islam.