Home Imyidagaduro Ibyamamare Nicki Minaj n'umugabo we Kenneth Petty bararegwa guhohotera umugore wigeze gufungisha Petty

Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty bararegwa guhohotera umugore wigeze gufungisha Petty

Umuraperikazi Nicki Minaj n’umugabo we Kenneth Petty bajyanwe mu rukiko bazira kubangamira ndetse no kugerageza gucecekesha umugore wigeze gufungisha umugabo wa Nicki Minaj mu mwaka wa 1994.

Petty, umugabo wa Nicki Minaj yahamijwe n’icyaha yo kugerageza gufata ku ngufu umwana w’umukobwa akatirwa imyaka 4 muri gereza.

Uyu mugore ubu ufite imyaka 41 yatangaje ko bombi (Nicki na Kenneth)bamaze igihe bamuhoza ku nkekwe kugira ngo atangaze ko ibyo byaha yashinje Kenneth bitigeze bibaho.

Impapuro z’ikirego cyagejejwe mu rukiko, bigaragara ko Nicki Minaj yagerageje guha uyu mugore amadorari $500,000 kugira avuge ko atigeze afatwa ku ngufu nyuma y’uko umugabo Kenneth afashwe azira ko atiyandikishije ku rutonde rw’abigeze guhamwa nicyaha cyo gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muri Amerika(USA) ni itegeko ko iyo wigeze guhamwa n’icyaha cyo gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina wiyandikisha ku rutonde rwabigenewe rw’agace utuyemo. Kenneth ntiyari yariyandikishije ku rutonde rwa New York, aho asigaye atuye na Minaj.

Uyu mugore akomeza avuga ko nyuma y’iminsi myinshi yanga kubahiriza ibyifuzo bya Minaj, we n’umuryango we batangiye kujya bahamagarwa ndetse bakanaterwa ubwoba.

Uyu mugore avuga ko atakibasha gukora kubera ihungabana, ubwoba no guhora yimuka ahunga ibi byamamare n’abo bakorana.

Iki kirego kirimo ibyangiritse bitagaragajwe, BBC ivuga ko uyu mugore ari mu bwihisho atinya ko yakongera guhohoterwa.

Abunganira Nicki Minaj ntacyo baratangaza kuri iki kirego.

Nicki Minaj na Kenneth Petty batangiye urukundo muri 2018 ndetse ngo bari baziranye kuva mu bwana, barushinze mu mwaka wa 2019 ubu bafitanye umwana w’amezi 11.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here