U Rwanda rubinyujije mu rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) , rwasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’ikipe ya FC Bayern Munich yo mu gihugu cy’ubudage aho iy’ikipe igiye kuzajya imenyekanisha igihugu cy’u Rwanda binyuze mu bukerarugendo (VISIT RWANDA).
Ikipe ya FC Bayern Munich ikaba igiye kuzajya imenyekanisha igihugu cy’u Rwanda binyuze mu bukerarugendo aho iy’ikipe izajya imenyekanisha u Rwanda binyuze mu kwamamaza ibirango bya Visit Rwanda muri Sitade y’ayo , Allianz Arena.
Ikipe ya FC Bayern Munich , ikaba ibaye ikipe ya gatatu u Rwanda rukoranye nayo mu kwamamaza no kumenyekanisha igihugu cy’u Rwanda rubinyujije mu rwego rw’igihugu rw’iterambere RDB rushinzwe ubukerarugendo “Visit Rwanda”.
Ikipe ya Arsenal , Paris Saint-Germain ndetse na FC Bayern Munich , kuri ubu akaba ariyo makipe u Rwanda rumaze kugirana nayo amasezerano yo kumenyekanisha igihugu cy’u Rwanda binyuze mu bukerarugendo , Visit Rwanda.
Minisitiri wa Siporo mu Rwanda , Aurore Mimosa , avuga kuri ay’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’ikipe ya FC Bayern Munich akaba yavuzeko ari amasezerano azafasha guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda mu nzego zose haba mu bakina umupira w’amaguru (abakinnyi) ndetse n’abatoza.
Amasezerano y’u Rwanda n’ikipe ya FC Bayern Munich akaba ari amasezerano y’imyaka itanu aho ari amasezerano azarangira mu mwaka wa 2028 ubundi nyuma hakazabaho kongera kuvugurura imikoranire hagati y’impande zombi cyangwa bakayihagarika.