Home Amakuru Perezida Paul Kagame yakuye mu mirimo abayobozi babiri barimo nuwari goverineri w'intara...

Perezida Paul Kagame yakuye mu mirimo abayobozi babiri barimo nuwari goverineri w’intara y’iburengerazuba

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yirukanye mu kazi abayobozi babiri barimo uwari goverineri w’intara y’iburengerazuba , Habitegeko Francois , ndetse n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka , Mukamana Esperance.

Kuri uyu wa mbere , tariki 28 Kanama 2023 , akaba aribwo hasohotse itangazo ry’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , rimenyesha aba bayobozi barimo Habitegeko Francois ndetse na Mukamana Esperance ko bakuwe mu kazi.

Kwirukana aba bayobozi bikaba bibaye nyuma y’uko Perezida Paul Kagame agiranye ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu ntara y’amajyarugu niy’iburengerazuba bakamugezaho ibibazo bitandukanye bibangamiye ibikorwa remezo muri iy’intara y’iburengerazuba.

Perezida Paul Kagame akaba yaragiranye ibiganiro n’abavuga rikumvikana bo mu ntara y’amajyarugu niy’iburengerazuba , byagarukaga ku bibazo bikigaragara nk’ibikibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda byagaragaye mu ntara y’amajyarugu byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono”.

Perezida Paul Kagame aganira n’abavuga rikumvikana bo muri iz’intara akaba yaragarutse kuri ib’ibirori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono” ubundi anenga bamwe mu bayobozi bagaragaye muri ib’ibirori byamaganywe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi ugaragazako bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda.

Perezida Paul Kagame akaba yarabwiye aba bavuga rikumvikana bo muri iz’intara ko bagomba kwitonda cyangwa bakaba abo kwitonderwa ngo kuko bagomba kumenyako icyo bavuze cyumvikana uko bakivuze cy’aba ari cyibi cyangwa ari cyiza.

Iyirukanwa ry’aba bayobozi kandi rikaba ryarakurikiwe niyirukanwa ry’uwari mayor wa karere ka Nyamasheke , Mukamasabo Appolonie , inama njyanama y’aka karere yafashe umwanzuro wo kumwirukana kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here