Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo hatashywe stade yitiwe umwami wa ruhago Pele yiswe “Kigali Pele Stadium” , ni mugihe iyi stade yitwaga Kigali stadium yahinduriwe izina ikitwa Kigali Pele Stadium aho yitiriwe umunyabigwi Pele uherutse kwitaba Imana tariki 29 Ukuboza 2022.
Kigalu Pele Stadium , ikaba yatashywe mugihe hakomeje imyiteguro y’inama rusange ya 73 y’ishyiramwe ry’umupira wa maguru kw’isi , FIFA , ndetse akaba ari inama inateganyijwemo amatora ya Perezida mushya w’iri’shyarahamwe ry’umupira wa maguru kw’isi , FIFA.
Bikaba bitenganyijweko ntagihindutse n’ubundi Perezida wa FIFA Gianni Infantino ariwe uzakomeza kuyobora ir’ishyirahamwe ry’umupira wa maguru kw’isi , FIFA , bitewe n’uko ntubundi ariwe mu kandida umwe rukumbi uzaba uri kwiyamamaza muri ay’amatora agiye kubera mu Rwanda.
Mu birori byo gufungura stade ya Kigali Pele stadium , hakaba hanabaye umukino wa ginshuti wahuje ikipe y’u Rwanda yaririmo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame ndetse n’ikipe ya FIFA yaririmo Perezida wa FIFA Gianni Infantino , mu kwizihiza ibirori byo gufungura iyi stade.
Ni mugihe uy’umukino warangiye ikipe y’u Rwanda yaririmo umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame itsinze ikipe ya FIFA yaririmo Perezida wa FIFA Gianni Infantino , ibitego (3-2) , nyuma y’umukino Perezida Infantino akaba yavuzeko yatunguwe n’ubuhanga bwa Perezida Paul Kagame.
Perezida wa FIFA , Gianni Infantino ” byandenze gukinana na Perezida Kagame. Afite ubuhanga budasanzwe bwo guconga ruhago ntari nzi , yari yarabuhishe . Ndatekereza ko buri wese yabonye ko ubutaha yagakwiye kubanza mu bakinnyi 11 mu Amavubi”.