Mu minsi ishize mu kiganiro n’itangazamakuru , Police y’u Rwanda n’umujyi wa Kigali bamaganye abantu by’umwihariko igitsina Gore , bambara imyenda migufi cyangwa imyenda ibonerana kandi bakayambara mu ruhame .
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru , umujyi wa Kigali na Police y’u Rwanda bakaba baratangajeko abantu bizajya bigaragaraho ko bambaye mwene iyo myambaro bazajya bakumirwa kwinjira ahantu hahurirwa n’abantu benshi harimo ibitaramo ndetse n’ibindi birori bihuza imbaga nyamwinshi y’abantu.
Ikibazo cy’imyambarire mu Rwanda akaba atari umbwa mbere kigarutsweho mu nzego za leta cyangwa se mw’itangazamakuru ryo mu Rwanda gusa inshuro zose cyagiye kigarukwaho bikaba byaragiye birangira nta mwanzuro wacyo ufashwe.
Nyuma y’igitaramo cy’umuhanzi w’umufaransa Tayc cya bereye mu nyubako ya BK Arena , akaba aribwo ingingo y’imyambarire yongeye kuzamuka mu Rwanda , nyuma y’amafoto yaherekanyijwe kumbuga nkorambaga agaraza imyambarire y’inkumi z’i Kigali zari zitabiriye iki gitaramo cy’uyu muhanzi.
Police y’u Rwanda ndetse n’umujyi wa Kigali bakaba basaba abantu by’umwihariko igitsina Gore kwambara bakikwiza ndetse byaba na ngombwa abatambara ntibikwize bagakumirwa kwinjira ahantu hahurirwa n’abantu benshi harimo n’ibitaramo bitandukanye bibera mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Ni mugihe itangazamakuru na bakoresha imbuga nkorambaga bakomeje kwibaza ubusobanuro bw’ikibazo cyo kwambara ukwikwiza ndetse bakavugako imyambarire ntacyo itwaye mugihe ntawe bahungabanyije cyangwa ngo bambare ubusa buri buri ahubwo bakinubira ubusabe bwa Police ndetse n’umujyi wa Kigali , bakavugako imyambarire y’umuntu ariyo mahitamo ye.
Amafoto yongeye kuzamura ikibazo cy’imyambarire mu Rwanda , kikaba cyateje impagarara mu mpande z’igihugu zitandukanye.