Nyuma y’icyumweru kimwe komisiyo y’amatora IEBC mu gihugu cya Kenya ibarura amajwi y’abakandinda bane bahataniraga kuyobora igihugu cya Kenya , byarangiye yemejeko William Ruto ariwe watsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya Kenya yari ahanganyemo n’abandi barimo na Raila Ondinga.
Wafula Chebukati uyoboye komisiyo y’amatora mu gihugu cya Kenya , IEBC , akaba ariwe wemejeko ibyavuye mu matora bishyira imbere William Ruto nkuwa tsinze amatora y’umukuru w’igihugu cya Kenya , William Ruto akaba yatsinze amatora n’amajwi 50.49%.
William Ruto nyuma y’uko byemejwe ko ariwe watowe nka Perezida w’igihugu cya Kenya , akaba yijeje abanya-kenya bose ko goverinoma ye izaba goverinoma y’abanya-kenya bose hatitawe ku bamutoye ntabataramutoye ndetse akaba yavuzeko yagiranye ikiganiro kuri telephone na Raila Ondinga bari bahanganye.
Ariko ni mugihe muri iki gihugu cya Kenya , hari impugenge mu byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma y’uko ibyavuye mu matora byemejwe n’abantu batatu gusa muri barindwi bari bagize iyi komisiyo y’amatora IEBC y’iki gihugu cya Kenya , abandi bane basigaye bakitandukanye nabyo.
Mu gihugu cya Kenya kuri ubu uruhande rw’abashyigukiye Raila Ondinga rukaba rukomeje ibikorwa by’urugomo bavugako habaye uburiganya muri ay’amatora y’umukuru w’igihugu , ariko ni mugihe kurundi ruhande rwa William Ruto bo bakomeje kubyina itsinzi , nyuma y’uko Ruto abaye umukuru w’igihugu cya Kenya.
Uruhande rwa Raila Ondinga rukaba rwatangajeko ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu cya Kenya bitazarangira gutyo , ndetse hakaba hakomeje kwibazwa impamvu abakomiseri bane muri barindwi bari bagize iyi komisiyo y’amatora IEBC muri iki gihugu cya kenya , batangarije itangazamakuru ko bitandukanyije n’ibizatangazwa ko byavuye mu matora.