Umukinnyi wa filme akaba n’umwe mubaziyobora Alec Baldwin ari gukorwaho iperereza nyuma yo kurashisha imwe mu mbuda zo gukinisha filme akica uwari ayoboye ibijyanye no gufata amashusho.
Ibi byabaye ubwo Alec na bagenzi be bari mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filme yitwa Rust yo mubwoko bwa Western, filme ziba zirimo gukoresha imbunda cyane. Ibiro ntaramakuru ‘AP’ byatangaje ko Alec yarimo yitoza arashisha imbunda yarimo amasasu arimo ibishushungwa. Polisi yavuze ko kugera ubu nta cyaha ashinjwa, ibyabaye byafashwe nk’impanuka.
Uwarashwe ni umugore witwa Halyna Hutchins w’imyaka 42, yahise ajyanwa mu bitaro n’indege, apfira mu bitaro bya kaminuza ya New Mexico, nkuko byatangajwe n’ubuyobozi. Ntabwo ari Halyna wenyine warashwe kuko amasasu yafashe n’uwayoboraga iyi filme ariko we arakomereka gusa ndetse ajyanwo kuvuzwa.
Alec Baldwind yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter ko yashenguwe cyane n’ibyabaye ndetse yiyemeza gukomeza gufasha umuryango wuwo yarashe no gukorana neza na polisi mw’iperereza, yagize ati “Nta magambo mfite yasobanura agahinda mfite kubera impanuka mbi yatwaye ubuzima bwa Halyn Hutchins, inshuti yacu,. Ndakorana neza na polisi mw’iperereza.” yakomeje avuga ko ababajwe nabo nyakwigendera asize inyuma harimo umufasha we ndetse n’umwana we.
Umuvugizi wa Sheriff(Polisi) yavuze ko bakiri mu gikorwa cyo gukusanya ibimenyetso ndetse n’amakuru, yongeyeho ko Alec Baldwin kugera ubu ari umwere.
Mu bikorwa go gufata amashisho ya fllme, rimwe na rimwe imbunda za nyazo zirakoreshwa, zikaba zishobora kurasa amasasu ya nyayo cyangwa ibishushungwa byayo. Ubumara bw’isasu nibwo butuma ibishashi bigaragara mu gihe imbunda irashishijwe, ibishushungwa by’amasasu ubwabyo ntabwo byakwica umuntu ariko bishobora gukomeretsa umuntu waba ahegereye bikaba byateza impanuka.
Alec Baldwin w’imyaka 63 yamenyekanye muri filme zirimo ’30 rock’ ndetse na ‘The Hunt for Red October’, yagiye agaragara ku biganiro bikunzwe cyane kuri televiziyo harimo ‘Saturday Night Live’ aho aba yigana uwahoze ari perezida Donald Trump.