Kuri uyu wa kane tariki 21 Ukwakira 2021 , leta ya Ethiopia yemejeko ingabo za leta zirwanira mu kirere zongeye kurasa mu murwa mukuru wa Tigray ariho Mikelle ku nshuro ya 4 , ni umunjyi ingabo za Ethiopia zibasiye cyane muri uru rugamba iy’intambara ni intambara imaze guhitana ibihumbi ni bihumbi by’abanya-Ethiopia naho abagera kuri miliyoni 2 bamaze gukurwa mu byabo.
Goverinoma ya Ethiopia itangazako ibitero yarashe mu munjyi wa Tigray ari ibitero byibasiye inyeshyamba zA TPLF ziyoboye uyu munjyi , mu gihe inyeshyamba za TPLF zo zivugako ibisasu byarashwe na leta ya Ethiopia byibasiye abaturage bo mu ntara ya Tigray , igisirikare cya leta ya Ethiopia cyavuzeko ibisasu yarashe byibasiye ahakorerwa imirimo yo gusana intwaro z’inyeshyamba za TPLF ndetse no gusenye ububiko bw’intwaro zikomeye izi nyeshyamba zikoresha.
Itangazamakuru rya Tigray ryerekanye amashusho y’ibyasaga nka basirikare ba b’abana bavugwako barwaniraga ku ruhande rwa Goverinoma ya Ethiopia , mu gihe Goverinoma ya Ethiopia yaje gutunga agatoki inyeshyamba za TPLF ko arizo zikoresha abana muri iy’intambara kuva iz’inyeshyamba zafata agace ka Mekelle ko muri Tigray muri Kamena uyu mwaka wa 2021.
Ku munsi wo kuwa Gatatu ingabo za leta ya Ethiopia zongeye kurasa urufaya rwa masasu ku nyeshyamba za TPLF , gusa muri uku kurasa abaturage bo bakomeje kuhasiga ubuzima ku geza nanubu, ishami rya BBC rikorera muri Tigray ryatangajeko umuntu umwe mu bantu 8 babashije ku menyekana bakomerekeye mu iraswa rya masasu mu munjyi wa Mekelle muri abo bakomeretse hatangajwemo umugore wari utwite inda ya mezi 9 doreko yaburaga iminsi mikeya ngo abyare batangajeko uyu mubyeyi ubu ari kwitabwaho n’abaganga bo muri Tigray.
Mu gihe intambara yabuze gica muri Tigray , hari amakuru ari ku njyahanze avugako igihugu cya Ethiopia gikomeje guhura n’ibibazo bikomeye cyane harimo no guhura n’amapfa y’inzara akabije kandiko bikomeje guterwa n’igihe kinini iy’intambara imaze abaturage bahunga badahinga , igihugu cya Ethiopia cyimaze gusa nkaho cyuzuyemo akavuyo abaganga bagaragaje amafoto menshi y’abana bato bishwe n’inzara abandi bakaba barapfuye kubera inzara gusa leta ya Ethiopia ibi byose bivugwa yo ikaba itabyemera uvugako ibishyirwa hanze ari ibinyoma.