Home Imyidagaduro Ibyamamare Cristiano Ronaldo yacecekesheje ibihuha bimaze iminsi bimuvugwaho abyita agasuzuguro

Cristiano Ronaldo yacecekesheje ibihuha bimaze iminsi bimuvugwaho abyita agasuzuguro

Rutahizamu w’ikipe ya Juventus n’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo yikomye abamaze iminsi bamuvugaho amakuru y’ibihuha, aho bamuvugira ahazaza he, mubyo we yise kumusuzugura.

Hashize igihe hari ibihuha ko Ronaldo azatandukana na Juventus FC, ariyo abarizwamo ubu, amakipe atandukanye harimo nka Manchester City na Paris Saint-Germain niyo byavugwaga ko azerekezamo, mu gihe cyashize, byagiye bivugwa ko azerekeza muri Manchester United.

Carlo Ancelotti wa Real Madrid yatangaje ko nta gahunda bafite yo yusinyisha uyu mukinnyi wanditse amateka i Madrid.

Mu butumwa bwe burebure yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram, umukinnyi Ronaldo yavuze ko hari abirengagiza kumenya ukuri kuri ko, ahubwo bakavuga ibinyoma.

Ronaldo yatangiye agira ati “Buri wese unzi azi uburyo nita ku kazi kanjye, amagambo make ibikorwa byinshi, ibi nibyo byanyoboye kuva natangira gukina” ubutumwa bwe bwaherekejwe n’ifoto yashize urutoki ku munwa.

Gusa ngomba kugira icyo mvuga ku bimaze iminsi bivugwa ndetse bikanandikwa, ngomba kwerekana aho mpagaze.

Uretse kunsuzugura nk’umukinnyi ndetse nk’umugabo, uburyo ahazaza hanjye havugwa mu itangazamakuru mu buryo budafite ishingiro ni agasuzuguro ku makipe yose avugwa muri ibyo bihuha, ndetse no ku bakinnyi n’abatoza bayo

Amateka yanjye muri Real Madrid yaranditswe, yarabitswe, nu magambo no mu mibare, mu bikombe no mu mitwe y’ibitangazamakuru. ari mu nzu ndangamurage ya sitade ya Bernabeu, ari no mu bitekerezo by’abafana b’ikipe.”

Hejuru y’ibyo nagezeho, ndakibuka ko muri iriya myaka icyenda na mfitiye urukundo ikipe, urukundo ngifite mu mutima kugera uyu munsi kandi nzahorana.

Nzi ko abakunzi ba nyabo ba Real Madrid nzaguma mu mitima yabo kandi nabo bazaguma mu wanjye.”

“Nko mu gice giheruka cya Spain, hari amakuru n’inkuru nyinshi zihoraho zimvuga mu makipe yo muri za shampiyona zitandukanye, ibyo babivuga batitaye mu kumenya ukuri kwa nyako.”

Ibi ndabivuga kugira mvuge ko ntakwemerera abantu kwirirwa bakina n’izina ryanjye. ndakomeza ndebane n’umurimo wanjye nshishikaye, kandi niteguriye ibibazo ngomba guhura nabyo. Hari ikindi? ibindi byose ni amagambo gusa.

Cristiano Ronaldo yamaganye abamuvugaho ibihuha
Cristiano Ronaldo yacecekesheje abavuga ibye nta shingiro

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here