Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu bufaransa yafashe umwanzuro wo gushyira hanze y’ikipe igiye gukora Pre-season mu gihugu cy’ubuyapani rutayizamu wayo Kylian Mbappe ndetse iyita itangaza ko uy’umukinnyi yashyizwe kw’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Ikipe ya Paris Saint-Germain ikaba yafashe uy’umwanzuro nyuma yuko yari yasabye uy’umukinnyi wayo Kylian Mbappe ko yazayimenyesha umwanzuro we kuhazazahe mw’ikipe ya Paris Saint- Germain niba ari umukinnyi uzaguma muri iy’ikipe cyangwa akayisohokamo.
Tariki 15 Nyakanga 2023 , akaba ariyo tariki ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint-Germain bwari bwahaye uy’umukinnyi Kylian Mbappe gusa iyi tariki ikaba yarageze uy’umukinnyi ntagire igisubizo aha ubuyobozi bw’iyi kipe aribyo byatumye hafatwa umwanzuro wo kumugirisha.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yari mw’ikipe y’igihugu , umukinnyi Kylian Mbappe akaba yaravuzeko we ntakibazo afitanye n’ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint-Germain ndetse avugako azaguma muri iy’ikipe kugeza amasezerano ye arangiye , mu mwaka wa 2024.
Gusa , ubuyobozi bwa Paris Saint-Germain bwo bukaba bwaratangajeko uy’umukinnyi agomba kubumenyesha umwanzuro we kuhazazahe muri iy’ikipe ngo kuko utifuza ko yabona umukinnyi wayo uri mu bakomeye kw’isi agendera ubuntu nta mafaranga atanzweho.
Nyuma yo gushyirwa kw’isoko , amakuru akaba avugako ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint-Germain bushobora kuba bw’iyumvishako uy’umukinnyi Kylian Mbappe yasezeranye n’ikipe ya Real Madrid ngo kuba ashobora kuzayerekezamo ku buntu muri 2024 , ubwo amasezerano ye azaba arangiye muri iy’ikipe ya Paris Saint-Germain.
Mu mwaka wa 2021 , ikipe ya Paris Saint-Germain ikaba yaranze kugurisha uy’umukinnyi Kylian Mbappe miliyoni 200 z’amayero zari zatanzwe n’ikipe ya Real Madrid aho iy’ikipe ya Paris Saint-Germain yanayise umwongerera amasezerano y’imyaka ibiri , akinira iy’ikipe.
Ni mugihe , hashize igihe bivugwako Kylian Mbappe azerekeza mw’ikipe ya Real Madrid doreko byatangiye no kuvugwa mu mwaka wa 2021 amaze kongera amasezerano ye muri iy’ikipe ya Paris Saint-Germain , ni mugihe kandi byavuzweko ya yongereye nyuma yo kubisabwa na Perezida w’ubufaransa Emmanuel Maron.
Uy’umukinnyi Kylian Mbappe akaba yarageze muri iy’ikipe ya Paris Saint-Germain mu mwaka wa 2017 imutanzeho miliyoni 180 z’amayero imuvana mw’ikipe ya AC Monaco , gusa nyuma y’imyaka irindwi ayikinira ikaba ishobora kumutakaza ku buntu , nyuma y’uko 2021 yanze ku mugurisha miliyoni 200 z’amayero zari zatanzwe n’ikipe ya Real Madrid.