Home Mu Rwanda Perezida Kagame yagabiye inka z'inyambo mugenzi we Perezida Denis Sassou Nguesso

Perezida Kagame yagabiye inka z’inyambo mugenzi we Perezida Denis Sassou Nguesso [Amafoto]

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame , kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Nyakanga 2023 , mu karere ka Bugesera yagabiye inka z’inyambo mugenzi we w’igihugu cya Congo Brazzaville , Perezida Denis Sassou Nguesso , ukomeje kugirira uruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Perezida Sassou Nguesso , akaba akomeje kugirira uruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda aho yageze mu gihugu kuwa gatanu akakirwa na Perezida Paul Kagame , kuri uyu wa gatandatu akaba aribwo yamugabiye inka z’inyambo ndetse akana mutembereza mu rwuri rwazo ruherereye muri Kibugabuga mu karere ka Bugesera.

Muri aka karere ka Bugesera kandi Perezida Sassou Nguesso akaba yarasuye ishuri rikuru ry’ubuhinzi butangiza ibidukikije riherereye muri aka karere mu murenge wa Gashora ndetse Perezida Sassou Nguesso nyuma yo kurisura akaba yarashimiye uruhare rw’iri shuri muguteza imbere ubuhinzi bwo mu Rwanda ndetse n’umugabane wa Africa muri rusange.

Perezida Kagame ndetse na Perezida Denis Sassou Nguesso kandi bakaba baragiranye ibiganiro byibanze kugushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo , ubucuruzi n’ishoramari , ubuhinzi , serivise zo mu kirere , visa n’ibindi aho banayoboye umuhango wo gushyira umukono kuri ay’amasezerano y’ubufatanye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru abakuru b’ibihugu byombi , bakaba baravuzeko banyunzwe n’ubutwererane bw’ibihugu byombi , u Rwanda na Congo Brazzaville , aho bavugako n’amasezerano y’ubufatanye yasinywe kandi ko byose biba bigamije ineza y’abaturage batuye mu bihugu byombi.

Perezida Denis Sassou Nguesso akaba yaragaraje ko u Rwanda ari igihugu cy’intagarugero mu bikorwa muzi by’iterambere ariko by’umwihariko umutekano uri imbere mu gihugu cy’u Rwanda ndetse rukagira n’uruhare rukomeye mu kuwugarura mu bindi bihugu wa wungabanyemo nka Mozambique n’ibindi bihugu.

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame we akaba yaravuzeko gushimangira umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Congo Brazzaville bizatuma Umunyarwanda ugiye muri Congo Brazzaville cyangwa umunye-congo Brazzaville ugiye mu Rwanda , bazajya bisanga nk’abari mu rugo.

Perezida Kagame yatembereje urwuri rwe mugenzi we Perezida Denis Sassou Nguesso.
Perezida Kagame yagabiye inka z’inyambo mugenzi we Perezida Denis Sassou Nguesso.
ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here