Home Amakuru Perezida Kagame yakiriye Perezida Denis Sassou Nguesso , uri mu ruzinduko rw'iminsi...

Perezida Kagame yakiriye Perezida Denis Sassou Nguesso , uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda

Umukuru w’igihugu , Perezida Paul Kagame , kuri uyu wa gatanu tariki 21 Nyakanga 2023 yakiriye mugenzi we w’igihugu cya Congo Brazzaville , Perezida Denis Sassou Nguesso , uri mu ruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi ibiri muri ik’igihugu cy’u Rwanda.

Perezida Denis Sassou Nguesso ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya kigali akaba yakiriwe na Perezida Paul Kagame ubundi bakerekeza ku biro by’umukuru w’igihungu Village urugwiro aho baje no kugirana ibiganiro , mu muhezo.

Nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro , Perezida Denis Sassou Nguesso akaba yaje no kugeza ijambo ku nteko nshingamategeko y’u Rwanda aho yagarutse ku bintu byinshi bitandukanye bikibangamiye iterambere ry’umugabane wa Africa.

Perezida Denis Sassou Nguesso ari mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda ayigezaho ijambo , akaba yavuzeko umugabane wa Africa ukwiye guhagarika intambara zurudaca zihora kuri uy’umugabane ngo kuko usanga ari zimwe mu bituma iterambere ry’umugabane ritagerwaho.

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga Perezida Denis Sassou Nguesso mu musangiro wa ni mugoroba akaba yaje no kumwambika umudari w’icyubahiro witwa “Agaciro” kubera imiyoborere ye idasanzwe no guharanira ko Africa iba umugabane uhamye kandi uteye imbere.

Perezida wa Congo Brazzaville , Denis Sassou Nguesso , akaba ari mu ruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda ku butumire bw’umukuru Perezida Paul Kagame aho Perezida Sassou Nguesso aje aba Perezida wa gatatu ugendereye u Rwanda , mu cyumweru kimwe.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here