Umukinnyi Sadio Mane wakiniraga ikipe ya Bayern Munich , nyuma y’umwaka umwe akinira iy’ikipe yo mu gihugu cy’ubudage yamaze kumvikana n’ikipe ya Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo kuba ya yerekezamo nyuma y’uko abwiwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Bayern Munich ko batamushaka.
Ikipe ya Al Nassr ikaba yamaze kumvikana n’ikipe ya Bayern Munich , ku kuba yagura umukinnyi Sadio Mane wari warageze muri iy’ikipe mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2022 gusa bikaza kumwangira ari naho ubuyobozi bwamusabye gusohoka muri iy’ikipe ya Bayern Munich.
Gusohoka kwa Sadio Mane bikaba byaraturutse ku kuba uy’umukinnyi yarakubise mugenzi we bakinanaga mw’ikipe ya Bayern Lory Sane , ubwo bari mu mukino wirushanwa rya champions league , ikipe ya Bayern Munich ihura n’ikipe ya Manchester City.
Bikaba byaratangajweko uy’umukinnyi Sadio Mane yakubise mugenzi we Lory Sane biturutse kuburyo yamwitwayeho mugihe bari bari mu kibuga aho bageze mu rwambariro Sadio Mane akananirwa kwihangana ubundi akamubita.
Gusa nyuma y’ibi , bikaba byaratangajweko uy’umukinnyi Sadio Mane yasabye imbabazi abakinnyi bagenzi be ndetse n’umukinnyi Lory Sane yakubise ariko bikaba bitararangiriye aho kuko byakomeje kuvugwako uy’umukinnyi ashobora gusohoka muri iy’ikipe kuko batari bakimushaka.
Nyuma y’ibi byose rero , ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia ikaba yamaze kumvikana n’ikipe ya Bayern Munich kuba yagura miliyoni 40 z’amayero , Sadio Mane , kugirango ajye muri ik’igihugu cya Saudi Arabia gufatanya na kizigenza Cristiano Ronaldo.
Ikipe zo muri Saudi Arabia zikaba zikomje kwibikaho abakinnyi bagiye bakomeye batandukanye babarizwaga ku mugabane w’iburayi aho n’ikipe ya Al Hilal ikomeje kumvisha umukinnyi Kylian Mbappe kuba ya yerekezamo doreko ariwe mwiza usigaye iburayi.
Sadio Mane , akaba agiye muri Saudi Arabia asangayo abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo wabanjirije abandi , Karim Benzema , Eduardo Mendy , N’Golo Kante , Brozovic , Fabinho , Mahrez , Savic , Filmino ndetse! n’abandi benshi , bashobora kwiyongeraho umukinnyi Kylian Mbappe.