Kuri uyu wa gatandatu , tariki 29 Nyakanga 2023 , nibwo umukuru w’igihungu Perezida Paul Kagame yakiriye mugenzi we w’igihungu cya Mozambique , Perezida Filipe Nyusi, uri mu Rwanda ubundi amutembereza urwuri rwe amugabira inka z’inyambo.
Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yagabiye iz’inka mugenzi we w’igihugu cya Mozambique uri mu Rwanda , Perezida Filipe Nyusi , nk’ikimenyetso cy’ubunshuti abaperezida bombi bafitanye ndetse n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uy’umugoroba kandi abakuru b’ibihugu byombi bakaba bakurikiranye umukino wa basketball w’igikombe cya Africa wahuzaga igihugu cya Mozambique ndetse n’igihugu cya Guinea aho uy’umukino waje kurangira Mozambique itsinze amanota 99 kuri 40 y’igihugu cya Guinea.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi mbere yo gukurikirana uy’umukino bakaba bari babanje gusura no kuganira n’ikipe y’igihugu y’abagore ya Mozambique mbere y’uko itangira gukina uy’umukino w’igikombe cya Africa cy’abagore ( FIBA Women’s AfroBasket 2023) , gikomeje kubera mu Rwanda.