Home Amakuru Niger : Perezida Mohamed Bazoum yahiritswe k'ubutegetsi (Coup d'etat) n'igisirikare

Niger : Perezida Mohamed Bazoum yahiritswe k’ubutegetsi (Coup d’etat) n’igisirikare

Mu gihugu cya Niger , abasirikare bo muri ik’igihugu by’umwihariko abinganjemo abarindaga Perezida w’iki gihugu Mohamed Bazoum , nyuma y’uko bamufunze amasaha atari make batangaje ku mugaragaro ko bahiritse ubutegetsi bwe , kubera ibibazo byugarije ik’igihugu.

Itsinda ry’abasirikare rya riyobowe na Col Major Amadou Abdramane , mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 26 Nyakanga 2023 , rikaba ryatangajeko ryahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum nyuma y’amasaha menshi afungiwe iwe kumwe n’umuryango we.

Ir’itsinda ry’abasirikare rikaba ryatangajeko impamvu ryahiritse ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum byatewe n’ibibazo byugarije igihugu cya Niger birimo umutekano muke , ubukungu bw’igihugu bwazahaye ndetse n’imiyoborere mibi ya Perezida Bazoum.

ir’itsinda rikaba ryahise ritangazako guhera ubwo hatangazwa ihirikwa ry’ubutegetsi muri ik’igihugu imipaka y’igihugu cya Niger yafunzwe yaba iyo mu kirere ndetse niyo kubutaka , ubundi ir’itsinda rya gisirikare risaba amahanga kutivanga muri ik’igikorwa cyahayeho muri Niger.

Igihugu cya leta zunze ubumwe za America , ubufaransa ndetse n’umuryango wa abibumbye , bakaba bayise bamagana iri hirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum ndetse basaba itsinda ry’abasirikare bahiritse ubutegetsi ko bahita babusubiza Perezida Bazoum.

Ni mugihe ir’itsinda rya gisirikare ryahiritse ubutegetsi ryayise risesa itegeko nshinga ry’igihugu cya Niger ndetse rikuraho n’abaminisitiri b’iki gihugu ubundi batangazako inshingano zabo zisigarana abanyamabanga ba leta muri izi minisiteri.

Igihugu cya Niger akaba ari kunshuro ya gatanu hahirikwamo ubutegetsi kuva mu mwaka 1960 ik’igihugu cyabona ubwigenge aho ubwari buherutse guhirikwa bwahiritswe mu mwaka wa 2010 ubwo ik’igihugu cya Niger cyari kiyobowe na Perezida Mohamdou Tandja.

Perezida Mohamed Bazoum akaba ayiritswe ku butegetsi mugihe yari inshuti yakadasohoka n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi ariko by’umwihariko igihugu cy’ubufaransa ndetse akaba aje akurikira abandi ba Perezida b’ibihugu by’ibituranye by’iki gihugu , Mali na Burkina Faso , nabo bahiritswe k’ubutegetsi (Coup d’etat) n’igisirikare cy’igihugu.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here