Umukinnyi Cristiano Ronaldo wabaye umwataka w’ikipe ya Manchester United , Real Madrid , Juventus ndetse n’ikipe y’igihugu cya Portugal , kuri ubu yamaze gusinyira ikipe ya Al-Nassr yo mu gihigu cya Saudi Arabia , nyuma y’uko we n’ikipe ya Manchester United baseshe amasezerano.
Cristiano Ronaldo , akaba yasinyiye ikipe ya Al-Nassr yo mu gihugu cya Saudi Arabia amasezerano y’imyaka ibiri aho azatangira kuyikinira muri uk’ukwezi kwa mbere umwaka wa 2023 , ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizaba rifunguye.
Cristiano Ronaldo ubwo yamaraga gushyira umukono ku masezerano niy’ikipe ya Al-Nassr y’imyaka , akaba yayise aba umukinnyi wa mbere kw’isi uhebwa amafaranga menshi aho agiye kuzajya afata miliyari n’ibihumbi magana inani (3.8 M) z’amafaranga y’u Rwanda.
Cristiano , akaba yayise akuraho agahigo ku mukinnyi Kylian Mbappe wa Paris Saint-Germain wari uherutse gusinya amasezerano amwemerera kuba umukinnyi wa mbere kw’isi uhebwa amafaranga menshi aho yahebwaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Amasezerano Cristiano yasinye akaba avugako azakinira ikipe ya Al-Nassr imyaka igera kuri ibiri ndetse na nyuma yamara gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira iy’ikipe ya Al-Nassr akaba Ambassaderi w’igihugu cya Saudi Arabia mu gikombe cy’isi kugeza mu mwaka wa 2030.
Ubwo yamaraga gusinyira ikipe ya Al-Nassr , Cristiano akaba yavuzeko yishimiye experience nshya agiye kugirira muri shampiyona nshya itandukanye naho yakinaga ndetse n’igihugu gishya , akaba yemejeko ejo hazaza h’ikipe ya Al-Nassr hafite proje nziza.
Cristiano akaba yavuzeko anejejwe no kuba yahura n’abakinnyi bagenzi be ba Al-Nassr kugirango atangire gufasha ikipe kugera ku musaruro mwiza , ikipe ya Al-Nassr ikaba ikoze amateka yo gusinyisha uyu rurangiranwa mu mupira w’amaguru nyuma y’imyaka 20 akina kurwego rwo hejuru iburayi.
Ubwo Cristiano yamaraga gusinya amasezerano ye , ikipe ya Al-Nassr ikaba yayise itangazako amateka yanditswe ivugako gusinyisha Cristiano Ronaldo bitazatera ishyaka ryo kugera kuri byinshi ikipe ya Al-Nassr yo nyine , ahubwo ko ari ibintu byigenze ku gihugu cyabo ndetse no kuhahaza h’abana bato ba Saudi Arabia , abakobwa n’abahungu mu rwego rwo kugira ejo hazaza heza kugiti cyabo.