Kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 , nibwo umukecuru Nyiramandwa Rachel wari inshuti ya kadasohoka y’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame yashyinguwe nyuma y’umunsi umwe yitabye Imana azize izabukuru aho yaguye mu bitaro bya kaminuza ya Butare (CHUB).
Nyiramandwa Rachel akaba yaratabarutse afite imyaka 110 y’amavuko , umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame akaba yaramushimiye ku kuba ari umukecuru waranzwe n’urukundo rwo gukunda igihugu cye cya mubyaye , mu butumwa ya mwohereye nyuma y’inkuru y’akababaro yakiriye.
Goverineri w’intara y’amagepfo akaba ariwe wasomeye ubutumwa bw’umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame abitabiriye umuhango wo gushyingira uy’umukecuru Nyiramandwa Rachel , ubutumwa Perezida yageneye Nyiramandwa Rachel ndetse n’umuryango ngowe nyuma y’inkuru y’urupfu rwe.
Ati” Umuryango wa Perezida wa Repabulika Paul Kagame , bababajwe no kumenya inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Nyiramandwa Rachel. Nyakwigendera Nyiramandwa Rachel azibukirwa ku mirimo myiza ya kibyeyi ndetse no guhora yifuriza ineza igihugu cyamubyaye nkuko yagiye abigaragaza mu biganiro bye ndetse no mu minsi ye ya nyuma.”
“mu izina rye bwite ndetse n’umuryango we , nyakubahwa Perezida wa Repabulika aramenyesha umuryango wa Nyiramandwa Rachel ko bifatanyije nabo kandi ko awifurije gukomera muri ib’ibihe bya kababaro , Imana imuhe uruhuko ridashira.”
Madam Jeannette Kagame nawe abinyujije kurukutarwe rwa Twitter akaba yarifurije iruhuko ridashira umukecuru Nyiramandwa Rachel , aho yagize ati ” Ubupfura , Ubudaheranwa no gukunda U Rwanda byakuranze byanyuze benshi. Ruhukira mu mahoro.”
Nyiramandwa Rachel , yari umukecuru w’imyaka 110 akaba inshuti ya kadasohoka y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ndetse n’umuryango w’umukuru w’igihugu aho akenshi Perezida yagiye asura uy’umukecuru ubwo yabaga yasuye akarere ka nyamagabe , Nyiramandwa yaratuyemo.
Perezida Paul Kagame ndetse mu kwezi kwa Kanama uy’umwaka wa 2022 ubwo yajyaga mu karere ka nyamagabe akaba yari yasuye Nyiramandwa Rachel mu rugo rwe ruhereye mu murege wa Gasaka aho bamaranye igihe kitari gito baganira nk’inshuti.