Ikipe y’igihugu y’abagore ya Nigeria yegukanye igikombe cya Africa cya basketball cy’abagore (FIBA Women’s AfroBask 2023 ) itsinze ikipe y’igihugu y’abagore ya Senegal amanota (84-74) ubundi Nigeria yegukana ik’igikombe ku nshuro ya kane yikurikiranya.
Nigeria ikaba yegukanye ik’igikombe cya Africa cy’abagore (FIBA Women’s AfroBask 2023) cyaberaga mu Rwanda ku nshuro yacyo ya mbere nyuma y’uko ari n’igihugu kitabiriye ir’irushanwa rya FIBA women’s AfroBask 2023 , gihabwa amahirwe yo kuryegukana.
Nigeria ikaba yatsinze igihugu cya Senegal nyuma y’uko amakipe yombi yageze ku mukino wa nyuma wa FIBA Women’s AfroBask 2023 akuyemo igihugu nka Mali ndetse n’u Rwanda rwari mu rugo imbere y’abafana bari barushyikiye ari benshi mu nzu ya BK Arena.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria ikaba yarageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya FIBA Women’s AfroBask 2023 nyuma y’uko itsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda amanota (79-48 ) ubundi igahita ibona itike yo gukomeza ku mukino wa nyuma w’iki gikombe cya AfroBask 2023.
Ikipe y’igihugu ya Senegal yo ikaba yarageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya FIBA Women’s AfroBask 2023 imaze gusezerera ikipe y’igihugu ya Mali iy’itsinze amanota (75-65) mu mukino wa 1/2 ndetse Senegal iyita ibona itike yo gukomeza ku mukino wa nyuma , yaje no gutakaza.
Ni mugihe kandi mu mukino wo gushaka umwanya wa gatatu ikipe y’igihugu ya Mali yabashije kwegukana uy’umwanya itsinze ikipe y’igihugu y’u Rwanda amanota (84-51) mu mukino wari wabanjirije uy’umukino wa nyuma wahuje Nigeria na Senegal.
abafana ku mpande zombi bari baje gushyigikira ibihugu byabo , Senegal na Nigeria.