Imran Khan , wabaye Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Pakistan akaza gukurwa muri iz’inshingano yegujwe n’intekonshimagatego y’iki gihugu cya Pakistan , yakatiwe gufungwa igifungo cy’imyaka itatu ahamijwe ibyaha bya ruswa n’urukiko rwa Islamabad muri Pakistan.
Imran Khan , akaba yari yarakunze kuvugako ibiri ku mubaho muri Pakistan birimo no kuba yaratakarijwe ikizere n’intekonshimagatego ya Pakistan ikamweguza ku nshingano zo kuba Minisitiri w’intebe ndetse n’ibirego bihoraho ari akagambane ka Politike yakorewe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi nyuma y’uko yanze kwifatanya nabyo mu kwamagana uburusiya.
Imran Khan , nyuma yo gukatirwa n’urukiko rwa Islamabad igifungo cy’imyaka itatu , akaba yayise ajyanwa muri gereza iri mu mujyi wa Lahore muri ik’igihugu cya Pakistan gusa atangazako azajurira uy’umwanzuro w’urukiko rwa Islamabad rwategetseko afungwa igifungo cy’imyaka itatu.
Mu mwaka wa 2018 , Imran Khan w’imyaka 70 akaba aribwo yabaye Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Pakistan gusa akaba yaraje kuva kuri iz’inshingano mu mwaka ushize wa 2022 nyuma y’uko intekonshimategeko yamutakarije ikizere ikamweguza kuri iz’inshingano ibyo we yise akagambane ka Politike y’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi.
Nyuma yo gukurwa ku butegetsi bwa Pakistan , Imran Khan akaba yaratangiye gukurikiranwa n’ubutabera bw’igihugu cya Pakistan ashinjwa ibirego bigera ku 100 uhereye igihe yakuriwe ku butegetsi ariko we akabihakana avugako bishingiye kuri Politike.
Muri Gicurasi , 2022 , Imran Khan akaba yaratawe muri yombi na Police y’igihugu cya Pakistan ashinjwa kwanga kwitaba urukiko gusa akaba yaraje guhita arekurwa nyuma y’uko urukiko rutangajeko itabwa rye muri yombi rinyuranjije n’amategeko
Gusa guhera ubwo yarekurwaga , ishyaka rye Tehreek-e-insaf rikaba ryaratangiye gushirwaho igitutu n’ubuyobozi bw’igihugu cya Pakistan , abayobozi bakuru benshi b’ishyaka barahunga , ibihumbi by’abaturage bari ba mushyigikiye barafungwa bashinjwa uruhare mu myigaragambyo byaje gukurira itabwa muri yombi rya Imran Khan.