Umugabo ushinzwe gushakira isoko umukinnyi Sadio Mane ku nshuro ya mbere yavuze ku gushyamirana (kurwana) kwabayeho hagati y’umukinnyi Sadio Mane ndetse n’umukinnyi Leroy Sane ubwo ikipe ya Bayern Munich yahuraga n’ikipe ya Manchester City.
Bacary Cisse ushinzwe gushakira isoko umukinnyi Sadio Mane (Agent) aganira n’ikinyamakuru cya RMC sports yongeye gusubiza ibibazo byose byibajijwe ku mirwano yabaye hagati y’umukinnyi we Sadio Mane ndetse n’umukinnyi Leroy Sane muri champions league.
Bacary Cisse akaba yabwiye RMC sports ko buri wese ukurikirana umupira w’iburayi azi nezako umukinnyi Leroy Sane ari umukinnyi ukunda guhubuka mugihe Sadio Mane bizwiko ari umukinnyi uciye bugufi ndetse akaba yaranabyerekanye aho yagiye akina hose.
Cisse , akaba yarakomeje avugako Leroy Sane yarengereye cyane akubahuka Sadio Mane ibyitwa kurenga umurongo utukura , ubundi avugako havuzwe byinshi kuri iy’imirwano yabayeho ndetse ibyinshi byavungwaga bikaba byaravungwaga n’itangazamakuru ryo mu budage.
Akaba yavuzeko havuzwe byinshi birimo no kuba Sadio Mane yariyenjeje kuri Leroy Sane ndetse no kuba Sadio Mane yahanishijwe n’ikipe ya Bayern gukatwa amafaranga ibihumbi 500k kubera imirwano yashoje , ibyo we yavuzeko byose ari ukubeshya ntabyabayeho , ku mukinnyi we.
Cisse , akaba yabwiye RMC sports ko Leroy Sane yasabye imbabazi umukinnyi we Sadio Mane ngo kuko Leroy Sane yaraziko ibyo yakoze ataribyo , Cisse ati “umukinnyi Leroy Sane yandikiye Sadio Mane ubutumwa bugufi (message) amusaba imbabazi ku gushyamirana kwabayeho hagati yabo”.
Cisse akaba yavuzeko Sadio Mane atayise asubiza Leroy Sane ndetse avugako Leroy Sane yasabye abakinnyi bakinana kuba bamubwirira Sadio Mane akamusubiza , gusa Sadio Mane ngo akaba yaraje gusubiza Leroy Sane akererewe ndetse akemera imbabazi ze , ariko akamusabako ibyaye bitazongera kubaho.
Cisse akaba yavuzeko umukinnyi Leroy Sane yakoreye irondaruhu umukinnyi we Sadio Mane ariko ikipe ya Bayern Munich ikabihishira (covered ) mu rwego rwo kurinda umukinnyi wabo Leroy Sane ubundi avugako ibyakozwe n’ikipe ya Bayern Munich ko ntagushyira mukuri kwabayeho , ahubwo ko ibyabaye ari nk’ubusazi.