Home Amateka Amateka : Inkomoko y'amakimbirane hagati ya Israel na Palestine , amaze imyaka...

Amateka : Inkomoko y’amakimbirane hagati ya Israel na Palestine , amaze imyaka irenga 70

Israel na Palestine , mugihe igihugu cya Israel gikomeje gukora ibitero mu ntara ya Gaza ibitero byiswe ibitero byo kwihorera nyuma y’uko umutwe wa Hamas uyobora Gaza ugambye ibitero ku butaka bwa Israel ndetse ugashimuta abaturage ba Israel abandi ukabica , hakomeje kwibazwa iherezo ryizi ntambara zigiye kumara imyaka 75 , impande zombi zihora mu makimbirane.

Ubundi , amateka ya Israel na Palestine ugendeye ku byanditswe muri bibiriya yera avugako abanya-israel ndetse n’abanya-Palestine ari abantu bamwe bakomoka ku mugabo umwe ariwe Abraham wabyaye abana babiri aribo Isaac na Ismael ari nabo amateka ya bibiriya agaragaza ko aribo bakomotsweho n’abanya-Palestine ndetse n’abanya-israel.

Gusa nubwo Abraham ashobora kuba yarabyaye abahungu babiri ari nabo bakomotsweho n’abanya-Palestine ndetse n’abanya-israel , aba bahungu Abraham akaba yarababyaye ku bagore babiri batandukanye umwe w’umuyahudi nundi w’umunya-misiri , amateka akagaraza ko Abraham yaje kwirukana umugore umwe (umunya-misiri) nyina wa Ismael akava mu rugo , rugasigaramo nyine wa Isaac ariwe Sara(umuyahudi).

Amateka , akavuga Ismael nyuma yo kwirukanwa mu rugo na se akajyana na nyina , yaje gushyingirwa akirimuto gusa aza gukomera aba umuntu utunze w’umukungu aho yaje ku byara agira umuryango mugari bivugwako ari naho muryango w’abanya-Palestine bose bakomokamo nkuko amateka ya bibiriya abigaragaza ko abarabu bashobora kuba bakomoka kuri Ismael.

Isaac , nawe umuhungu wa kabiri wa Abraham wasigaye mu rugo amateka agaragaza ko nawe yaje kubya abana ba bahungu babiri barimo Yakobo ugaruka cyane mu mateka ya bibiriya , uyu Yakobo akaba yaraje kubyara abahungu cumi na babiri (12) ari nabo muryango w’abanya-israel uvugwa muri bibiriya igaraza imiryango cumi n’ibiri y’abanya-israel.

Amateka y’amakimbirane uko yaje kuvuka hagati y’urubyaro rwa Abraham , hakaba hashize imyaka 75 atararangira

Nkuko , bibiriya ibigaragaza Abraham akaba yari umugabo ukora akazi ko kubaza amashusho y’imana (ibigirwamana) ibintu yaje guhagarika nyuma y’uko Imana ivuganye nawe ikamusabako yazajya mu gihugu cy’ikanani (igihugu cy’isezerano) akajya kuvuga ubutumwa bwiza bwayo nayo ukazamuheshereza yo umugisha ndetse n’urubyaro rwe ruzamukomokaho kumwe n’umugore we Sara , nkuko bibiriya yera ibivuga.

Abraham , akaba yarumviye Imana akajya kuvuga ubutumwa bwiza bwayo muri icyo gihugu cy’ikanani kuri ubu habaye mu burasirazuba bwo hagati , gusa nkuko amateka abigaragaza umuryango wa Abraham na Sara bakaba baraje kubura urubyaro ndetse batangira gusaza nta muryango bafite bazaraga icyo gihugu cy’isezerano Imana yari yarabahaye.

Sara umugore wa Abraham , abonye ko bagiye gusaza nta muryango basize bazaraga icyo gihugu akaba yarakoresheje imbaraga zishoboka agashyingira umugore w’umunya-misiri umugabo we Abraham kugirango bazabyare umwana bazaraga icyo gihugu , Sara nkuko yabyifuzaga uwo mugore akaba yaraje kubyarana na Abraham umwana w’umuhungu ariwe Ismael , twavuze haruguru.

Gusa , nyuma yo kubyara uyu mwana w’umuhungu uyu mugore akaba yaratangiye gusuzugura Sara wari umugore mukuru mu rugo doreko yaramaze no gukora ibya munaniye gusa kera kabaye Sara nawe wari waracuze kuko amateka avugako yari ageze ku myaka 65 akaba yaraje gusama inda ubundi nawe abyara umwana w’umuhungu ariwe Isaac , nawe twagarutse haruguru.

Sara , nyuma yo kubyara uyu mwana w’umuhungu akaba yarasubiranye ijambo mu rugo nk’umugore mukuru ndetse mugihe Isaac yari amaze gukura gato(gucuka) Sara akaba yarasabye Abraham kwirukana umugore we wa kabiri ariwe nyina wa Ismael ubundi Abraham abikora uko Sara yari abimusabye aramwirukana gusa amuha buri kimwe cyari ku mutunga we n’umuhungu we.

Sara na Isaac , akaba aribo baje kuguma muri cya gihugu cy’isezerano ndetse Abraham aza ku kiraga Isaac , gusa Imana ikaba yari yaravuzeko ari igihugu izamuheramo umugisha kumwe n’urubyaro rumukomokaho ariho amakimbirane ashingiye kugeza na n’ubu , Abraham akaba yararaze iki gihugu Isaac wenyine , ntiyakiraga Ismael kandi nawe yari urubyaro rwe.

Intambara ya Israel na Palestine , imaze igihe kingana n’imyaka 75 ishize igihugu cya Israel kibayeho

Mugihe , amateka by’umwihariko ayashingiye kuri bibiriya agaragazako abanya-israel na Palestine bakomoka ku muntu umwe ariwe Abraham , hari abandi bavugako ibingibi ari ibintu byazanywe n’abantu biyobokamana kugirango bagaragaze uburyo gushwana kw’izi mpande zombi nta shingiro bifite mu rwego rwo gushyira iyobokamana imbere aho gukemura ikibazo.

Gushyamirana kwa Israel na Palestine akaba ari ubushyamirane bumaze imyaka 75 kuva igihugu cya Israel cyashyirwa rwagati mu gihugu cya Palestine doreko Israel na Palestine na gace West Bank byose byahoze ari igihugu kimwe aricyo Palestine gusa biza guhinduka ubwo umuryango wa abibumbye (UN) yashingaga igihugu cya Israel rwagati mu butaka bwa b’abanya-Palestine.

Uku gushyimirana kw’impande zombi ku kaba kwaragiye gutizwa umurindi n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi biyobowe na America bigashyigikira Israel ndetse n’ibihugu bya abarabu bishyigikira igihugu cya Palestine , aho ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bivugako bishyigikira ukwirwanaho kwa Israel mugihe ibihugu bya abarabu bivugako bishyigikiye ukwishyira ukizana kwa Palestine.

Intambara z’urudaca hagati y’abayahudi n’ibihugu bya abarabu akaba ari zimwe mu ntambara zimaze imyaka itabasha kumenyekana gusa intambara ya Israel na Palestine akaba ari intambara imaze imyaka 75 kuva igihugu cya Israel cyashingwa , gusa uyu y’umwaka wo iyi ntambara ikaba itandukanye n’izindi zabayeho mu myaka 75 ishize bahora muri ay’amakimbirane , kuri ubu hakaba hamaze kubarurwa abantu ku mpande zombi barenga igihumbi (1000) bamaze gupfira muri iyi ntarambara.

ShowRwanda Writter
ShowRwanda Writter is an editor at showrwanda.com, he covers the entertainment and politics in Rwanda and around the world.

Most popural

Show Rwanda on Instagram

Related News

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here