Minisitiri w’intebe w’igihugu cya Israel , Benjamin Netanyahu , yatangaje ko buri muntu wese wo muri Hamas ko ari umupfu , nyuma y’inama ya mbere y’ibihe bidasanzwe ya goverinoma y’igihugu cya Israel aho yari kumwe na Benny Gantz wo mu batavuga rumwe n’ubutegetse bwe.
Kuwa kane , tariki 12 Ukwakira 2023 , akaba aribwo muri Israel hateranye inama y’ibihe bidasanzwe ya goverinoma ya Israel , Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu ari kumwe na Benny Gantz wo mu batavuga rumwe n’ubutegetse , akaba yaratangajeko ari igihe cy’intambara.
Benjamin Netanyahu , akaba yaratangaje ibi nyuma y’uko abatavuga rumwe n’ubutegetse muri Israel bashyize ubukeba bwabo kuruhande bakiyunga kuri goverinoma ye ubundi bakiyemeza gushyiraho goverinoma y’ubumwe (goverinoma ihuriweho) y’igihe gito , mugihe bavugako Israel iri mu ntambara.
Israel ikaba ikomeje gukora ibitero byo mu kirere ibitero yise ibitero byo kwihorera mu ntara ya Gaza iyoborwa n’umutwe wa Hamas kuva 2007 , aho kuri ubu ku mpande zombi hamaze kubarurwa abantu bagera ku bihumbi 2300 bamaze gupfira muri iyi ntambara hagati ya Israel na Hamas.
Kuri ubu abasirikare bagera ku bihumbi 300.000 ba Israel bakaba baramaze kugezwa ku mupaka wa Israel na Gaza aho biteguye gutangiza ibitero byo ku butaka muri Gaza gusa bakaba batarahabwa uburenganzira bwa byo doreko Israel igishyize imbere ibitero byo mu kirere kuri Gaza.
Ni mugihe , umutwe wa Hamas watangajeko ugiye gutangira kwica abanya-israel washimuse barimo abasirikare , abana , abasheshe akaguye ndetse n’abandi , Hamas ikaba yaravuzeko mugihe Israel yaba idahagaritse ibikorwa byayo byo kurimbura Gaza nawo uzatangira kwica umwe kuri umwe muri aba banya-israel washimuse.
Kugeza ubu , Israel ikaba yarafunze buri kimwe cyerekeza muri Gaza , amazi , umuriro , ibiribwa ndetse n’ibindi bitandukanye ubundi ivugako izabirekura mugihe umutwe wa Hamas uzaba wemeye kurekura abanya-israel washimuse aho bizwi nezako uyu mutwe ufite abarenga 150 washimuse.
Banny Gantz , utavuga rumwe n’ubutegetse bwa Benjamin Netanyahu , kuri ubu bahuriye muri goverinoma y’ubumwe y’igihe gito , mu nama idasanzwe ya goverinoma ya Israel , akaba yaravuzeko Israel igiye gusiba kwikarita y’isi ikitwa Hamas cyose.
Nubwo , Intambara yeruye itari yatangira hagati ya Israel n’umutwe wa Hamas , Israel akaba ariyo irimo gupfusha abantu benshi muri iyi ntambara doreko hamaze kubarurwa abantu 1200 bamaze gupfa ba Israel ndetse hakaba hari ubwoba bw’uko uyu mubare ushobora kwiyongera mu gihe Hamas yatangira kwica abantu yashimuse.